I Nairobi muri Kenya, habaye imyigaragambyo ikaze ubwo abaturage batwikaga imodoka ebyiri za polisi, nyuma y’uko umusore w’imyaka 17 yarashwe agapfa.
Uwo musore wari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yarashwe mu mutwe ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2025, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Star cyandikira muri Kenya. Nyuma yo kuraswa, yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza gushiramo umwuka aguye mu bitaro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage barakaye bajya mu mihanda barigaragambya, bafunga imihanda minini ndetse batwika imodoka ebyiri za polisi mu rwego rwo kwerekana uburakari bwabo no gusaba ubutabera kuri urwo rupfu. Imyigaragambyo yaje gukwira ahantu henshi, igera no mu isoko rya Gikomba, ahazwiho kugira urujya n’uruza rw’abantu benshi, bikoma polisi n’ubuyobozi.
Amakuru atangwa na polisi avuga ko abapolisi bari mu gikorwa cyo gukurikirana abakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge, bagahagarika itsinda ry’urubyiruko bakekaga.
Uwo musore, umwe mu bacyekwaho ibyo bikorwa, ngo yanze guhagarara ahubwo atangira gutabaza asaba ubufasha bw’abantu bari hafi y’iyo santere, cyane cyane abari bavuye mu musigiti.
Mu itangazo polisi yasohoye, yavuze ko uwo musore yashatse kurwanya abapolisi bari bamufashe, ndetse ngo umwe muri bo yakomeretse.
Uwo mupolisi ngo yahise amurasa mu mutwe nk’uburyo bwo kwirwanaho. Nyuma y’iyo nkuru ibabaje, abaturage ntibabyakiriye neza maze bigabiza imihanda, batwika imodoka za polisi ndetse basaba ubutabera bwihuse kuri urwo rupfu rw’umunyeshuri.
Polisi yagerageje kubatatanya ikoresheje imyuka iryana mu maso ndetse inakoresha amasasu yo gutatanya abantu, ariko imyigaragambyo yakomeje gufata intera ndende.
Ibi byatumye ibikorwa by’ubucuruzi mu duce twabereyemo iyo myigaragambyo bihagarara, amaduka menshi arugwa mu gihe abacuruzi bari bafite ubwoba ko imvururu zakomeza kwangiza ibintu byabo.
Uru rupfu rw’uyu musore rumaze gukongeza uburakari mu baturage ba Nairobi, bamwe bavuga ko polisi ikoresha imbaraga z’umurengera ndetse ikwiriye gukurikiranwa ku bikorwa byayo bikunze kugwamo inzirakarengane. Abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, mu gihe ubuyobozi bw’igihugu nabwo bwatangaje ko buri gukurikirana ibyabaye.