Mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu, abaturage bahangayikishijwe bikomeye n’imirwano ikomeje gukaza umurego ahitwa mu Rutagara. Amakuru aturuka aho iyi mirwano irimo kubera aravuga ko amasasu yarashwe yageze mu rugo rw’umuturage, atobora urugi rwe ndetse akomeretsa ihene yari mu rugo.
Ibi byateye ubwoba bukomeye mu baturage baturiye aka gace, aho bamwe bamaze guhunga ingo zabo bahungira ahandi.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FRDC) ikomeje guhangayikisha abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo, cyane cyane mu murenge wa Rubavu.
Aya makimbirane amaze igihe kirekire, ariko mu minsi ya vuba imirwano yongeye kuba ikaze, ibintu bikaba byatumye abaturage bagira impungenge z’umutekano wabo n’uw’imitungo yabo.
Abari mu Rutagara bavuga ko amasasu yumvikana ku buryo bukabije, ndetse bamwe mu baturage bemeza ko hari n’ibikorwa remezo birimo gusenywa kubera iyi mirwano.
Umuturage umwe yavuze ati: “Twari mu rugo twumva amasasu atangiye kuvuga, umwanya muto nyuma twumva urugi rwacu rutobowe n’amasasu. Twasanze ihene yacu imwe yakomeretse bikomeye.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatangaje ko bukomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze no gushaka uburyo bwo gutanga ubufasha ku baturage bagizweho ingaruka. Icyakora, hari impungenge z’uko umutekano ukomeza guhungabana, bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’ubucuruzi buzakwa cyane ku mupaka wa Rubavu.
Abaturage barasaba ko hashyirwaho imbaraga mu gushaka umuti urambye kuri iki kibazo, kuko imirwano nk’iyi iri gusiga ingaruka zikomeye ku batuye aka gace no ku bukungu bwabo.