Nyuma y’uko Perezida Donald Trump yongereye imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, hari impinduka zikomeye ziri kugaragara ku isoko mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi biri gusaba ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo byumvikanweho uburyo bwo kugabanya iyo misoro.
Kuva aya mategeko mashya y’izamuka ry’imisoro yatangira gushyirwa mu bikorwa, hari byinshi mu bihugu byatangiye kugirana ibiganiro cyangwa gutegura inzira zabyo zo kuganira n’ubuyobozi bwa Amerika.
Intego y’ibi biganiro ni ukugabanya imisoro ishyirwaho ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, kugira ngo ubucuruzi bukomeze kugenda neza, hatabayeho igihombo gikabije ku mpande zombi.
Mu mwaka wa 2024, Amerika yagaragaye nk’igihugu cyakiriye ibicuruzwa byinshi n’amasoko menshi aturuka mu mahanga, byose bifite agaciro k’arenga miliyari ibihumbi 4.4 by’amadolari y’Amerika.
Ibi byatumye isoko ry’Amerika rikomeza kwitabwaho na benshi kuko gutakaza uburenganzira bwo kurigeraho byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi.l

Ibihugu byashyiriweho imisoro iri hagati ya 15% na 29%, ariko hari ibindi byahise bihura n’ibihano bikomeye kurushaho aho imisoro yazamutse kugera kuri 40% ndetse no hejuru yayo.
U Bushinwa ni bwo bwahuye n’ingaruka zikomeye kurushaho, aho ibicuruzwa bituruka muri icyo gihugu byashyiriweho umusoro uri hejuru cyane wa 104%. Ibi bivuze ko ibiciro ku masoko ya Amerika ku bicuruzwa bikomoka mu Bushinwa bizamuka bikabije, bigatuma abaguzi bahitamo ibindi bicuruzwa bidahenze.
Vietnam, kimwe mu bihugu bifite ubucuruzi bukomeye na Amerika, bwamaze kwemera gukuraho imisoro ku bicuruzwa byose bituruka muri Amerika, byinjira ku isoko ryabwo.
Gusa kugeza ubu, Amerika ntiragaragaza icyo izasubiza kuri iki cyemezo cya Vietnam. Ahubwo ho, ibicuruzwa bivuye muri Vietnam byinjira muri Amerika byashyiriweho umusoro wa 46%, ibintu byatunguye benshi.
Ku rundi ruhande, hari ibihugu nka Japan byamaze kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Amerika, ndetse byemerewe ubufatanye bushya bushingiye ku koroshya imisoro. Koreya y’Epfo nayo iri mu myiteguro yo kohereza itsinda rigari ry’abategetsi n’abashinzwe ubucuruzi kugira ngo baganire na Amerika ku buryo bwo koroshya imisoro ishyirwa ku bicuruzwa byabo.

Ubusabe bwa bimwe muri ibi bihugu bugaragaza uburyo isoko rya Amerika rifite akamaro kanini ku bukungu bw’Isi, kuko ari isoko rinini kandi rifite ubushobozi bwo kwakira ibicuruzwa byinshi.
Izamuka ry’imisoro riramutse rikomeje, bishobora gutuma ibihugu byinshi bishyiraho ingamba nshya, birimo gushaka andi masoko cyangwa kongera ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu, ariko kandi bikanabuza abashoramari kugera ku isoko rinini nk’irya Amerika.
Uko biri kose, aya mahitamo ya Perezida Trump agaragaza ko politiki z’ubukungu zigendera ku nyungu z’igihugu cye, ariko kandi zishobora kugira ingaruka ku rwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga. Ibiganiro biri hagati ya Amerika n’ibihugu byibasiwe n’izamurwa ry’imisoro bizagaragaza niba hari icyahinduka mu minsi iri imbere, cyangwa niba koko isi izinjira mu bihe bishya by’imyidagaduro y’ubucuruzi ishingiye ku kwirwanaho kwa buri gihugu.