Ku wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, yakiriwe mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, na Perezida Hassan Sheikh Mohamud mu biganiro bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ubushyamirane hagati y’ibi bihugu byiyongereye umwaka ushize nyuma y’uko Etiyopiya isinye amasezerano yo gukodesha igice kinini cy’inyanja mu karere ka Somaliya katandukanye na Somaliland.
Muri ayo masezerano, Addis Abeba yateganyaga kubaka ibirindiro by’amato n’icyambu cy’ubucuruzi hagamijwe gushimangira ubwigenge bwa Somaliland, ibintu byarakaje Mogadishu, ishinja guhungabanya ubusugire bwayo.
Mu Kuboza, ibiganiro byahujwe na Turukiya byatumye ibihugu byombi byiyemeza gushakisha uburyo bushoboka bwatuma Etiyopiya ibona inzira igana mu nyanja.
Nyuma yaho, Perezida Mohamud yasubiyeyo mu 2025 mu rwego rwo gukomeza iyo mishyikirano.
Ibiganiro byo ku wa Kane byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, umutekano, n’imikoranire ya dipolomasi.
Aya masezerano arashimangirwa mu gihe abayobozi bombi bagerageza kugabanya ubushyamirane bumaze igihe.
Mbere gato y’uko Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya agera muri Mogadishu, habayeho igitero cy’ibisasu byarashwe mu murwa mukuru wa Somaliya. Nubwo hataramenyekana niba cyari gifitanye isano n’uruzinduko rwe, ibi bigaragaza ko umutekano wa Somaliya ugihungabana, cyane cyane kubera ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab ukomeje kugaba ibitero muri iki gihugu.
Ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo gukomeza ibiganiro hagamijwe gukemura ibibazo bimaze igihe hagati ya Addis Abeba na Mogadishu, mu rwego rwo kurinda amahoro n’ituze mu karere.
