Ku munsi wejo hashize ku wa Gatanu, ibihumbi by’abagore bo muri Nigeria bizihije umunsi Mpuzamahanga w’abagore mu mujyi wa Lagos mu birori byagaragayemo ibyishimo n’ukwiyemeza gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.
Abitabiriye uwo munsi bari bambaye imyambaro itukura, babyinaga bishimira iterambere ry’umugore, bakazamura banneri zigaragaza intambwe yatewe mu rugamba rwo kuzamura uburinganire.
Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’uyu munsi yari “Kwihutisha Igikorwa,” ijyanye n’isabukuru y’imyaka 30 Itangazo rya Beijing hamwe na Platform for Action, urwego rukomeye ku Isi rwashyizweho kugira ngo rushimangire uburenganzira bw’umugore mu nzego zitandukanye.
Uretse ibirori, uyu munsi wari n’umwanya wo gusesengura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’abagore, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere.
Fabayo Temiloluwa, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yagaragaje ko muri Nijeriya abagore bagifite imbogamizi zikomeye muri politiki. Yagize ati: “Sosiyete ikunda guhagarika abagore, igabanya amajwi yabo. Abagore rero bakeneye kurushaho kugira ubushake, kurushaho kumenyeshwa, kurushaho kugira uruhare muri politiki.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore watangajwe ku mugaragaro n’Umuryango w’Abibumbye mu 1977, ariko inkomoko yawo ishingiye ku rugamba rw’abakozi mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.
Muri iyo myaka, abagore benshi batangiye kugaragaza akababaro kabo ku micungire mibi y’umurimo, imishahara mike, n’ubusumbane bw’uburenganzira mu kazi, bikaba byaratumye habaho imyigaragambyo ikomeye hirya no hino ku Isi.
Muri iki gihe, ibihugu byinshi bikomeje gushyira imbaraga mu gushyigikira iterambere ry’umugore, nubwo hakiri imbogamizi.
Mu gihugu nka Nigeria, nubwo hari intambwe imaze guterwa mu nzego z’uburezi, ubukungu n’imibereho, haracyari icyuho kinini mu bijyanye n’uburenganzira bwa politiki n’uburyo abagore bahagararirwa mu nzego zifata ibyemezo.
Ibirori byabaye i Lagos byari ishusho y’ubushake bw’abagore bwo guharanira impinduka, kwibutsa isi ko hakiri urugendo rurerure mu kugera ku buringanire busesuye.
