Mu mujyi wa Prayagraj mu Buhinde, abantu ibihumbi baherutse kugwa mu mubyigano ubwo bitabiraga umuhango witwa Mahakumbh Mela, bimwe mu birori bikomeye by’idini ry’Aba-Hindu. Uyu muhango utegurwa buri myaka 12, ukaba uhuriza hamwe abayoboke b’iri dini baturutse imihanda yose, bagamije koga mu Mugezi wa Ganges bizera ko bibahanaguraho ibyaha kandi bikabaha umugisha mu buryo bw’umwuka.
Nk’uko abategetsi babitangaje, umubare munini w’abitabiriye uwo muhango warenze kure ubushobozi bwo kuwucunga, bituma haba umubyigano ukabije.
Abantu benshi baguye hasi abandi barabahonyora, bamwe bibaviramo urupfu abandi bakomereka bikabije.
Mahakumbh Mela ni umuhango uhuriza hamwe abarenga miliyoni 100, ukaba waranditswe nk’umwe mu bihe by’ubusabane byitabirwa cyane ku Isi.
Nubwo Leta y’Ubuhinde iba yarashyizeho ingamba z’umutekano, ubwinshi bw’abantu butuma kenshi habaho impanuka nk’iyi.
Abaturage benshi bakomeje kugaragaza agahinda kabo, basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo gucunga umutekano w’abitabira uyu muhango.
Benshi mu baguye muri iyi mpanuka yaba abakecuru n’abasaza, kuko aba ari bamwe mu bakunda kwitabira uyu muhango bafite ukwizera gukomeye ko gukandagira amazi ya Ganges bibazanira uburakari bw’Imana n’uburenganzira bwo kubona uburuhukiro bwiza nyuma y’urupfu.