Umurambo wa Papa Francis wagejejwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho uzamurikwa ku mugaragaro mu gihe cy’iminsi itatu, kugira ngo rubanda rusanzwe n’abakirisitu bose babashe kumusezeraho bwa nyuma.
Iyi mihango yatangijwe n’urugendo ruherekejwe n’icyubahiro rukomeye werekezwa muri Bazilika, rwari rufite intego yo gutangiza igihe cy’iminsi itatu abantu bazaba bemerewe kumusezeraho. Misa yo kumusezeraho ku mugaragaro izaba ku wa Gatandatu saa yine za mu gitondo (10:00am), ibere muri Saint Peter’s Square, nk’uko Vatican yabitangaje. Iyi misa izayoborwa na Kardinali Giovanni Battista Re, ari kumwe n’abihayimana baturutse imihanda yose ku isi.
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu, abakaridinali ndetse n’imbaga y’abahisi n’abagenzi bazahurira i Vatican kwifatanya mu gusabira no gusezeraho Papa Francis.
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Prince of Wales, na cyo kizaba kiri muri abo bazitabira, kimwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, Sir Keir Starmer wo mu Bwongereza, Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, bose bazaza guha icyubahiro cya nyuma uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika wapfuye ku wa Mbere afite imyaka 88.
Nk’uko itangazamakuru rya Vatican ryabitangaje, ngo mbere y’uko apfa, Papa Francis yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi butunguranye mu gihe cy’amasaha abiri mbere y’urupfu rwe. Bivugwa ko yahaye ikimenyetso cyo gusezera n’ukuboko kwe umuforomokazi wamurwariraga, mbere y’uko asinzira burundu.
Urupfu rwe rwabaye nyuma y’igihe yari amaze mu bitaro kubera indwara y’impyiko ebyiri zari zaramufashe (double pneumonia), aho yari amaze icyumweru n’ibindi mu bitaro muri Gashyantare, nyuma akaza gusubira i Vatican muri Werurwe hagati ngo akomeze kugarura ubuzima.