Intambara ya Vietnam ni imwe mu ntambara zakomereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kinyejana cya 20. Itandukaniye cyane n’uko yagaragajwe muri filime nyinshi twakurikiranye, kuko ifite inkomoko ndende ndetse n’ingaruka zabaye ndende ku bihugu bitandukanye.
Iyo ntambara yabaye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abarwanyi ba Vietnam ya Ruguru bashyigikiwe n’abo muri Koreya ya Ruguru, Ubushinwa, n’Ubumwe bw’Abasoviyeti.
Nyamara, inkomoko y’iyo ntambara ntishingiye gusa ku kutumvikana kw’ibihugu binini, ahubwo yari ifite isoko mu mateka ya Vietnam no mu ntambara zahabaye mbere.
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Vietnam yari kolonize y’u Bufaransa. Abanyavietnam bifuzaga ubwigenge, maze mu 1945, Ho Chi Minh atangiza Repubulika ya Demokarasi ya Vietnam nyuma yo gutsinda Abafaransa mu ntambara ya Indochina (1946-1954).

Nyuma y’iyo ntambara, Vietnam yagabanyijwe mo ibice bibiri: Vietnam y’Amajyaruguru iyobowe na Ho Chi Minh, yari ifite ubutegetsi bw’Abakomunisiti, na Vietnam y’Amajyepfo yafashwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’Uburengerazuba.
Mu myaka ya 1960, hadutse imvururu hagati ya Vietnam y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Ho Chi Minh n’ishyaka rye rya Viet Cong bashakaga guhuza igihugu cyose kikayoborwa n’Abakomunisiti, mu gihe Amerika yashyigikiraga Vietnam y’Amajyepfo kugira ngo idafata ubwo butegetsi.
Uko kwivanga kw’Amerika mu ntambara byatumye haba urugamba rudasanzwe, aho abasirikare ba Amerika bagerageje gutsinda ingabo za Vietnam zifashishaga intwaro gakondo, ibirindiro byihishe mu mashyamba, n’intambara ya rutura yo kwihisha no gutera batunguranye.
Muri rusange, intambara ya Vietnam yabaye iya mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zananiwe gutsindamo burundu, bituma hari ingaruka zikomeye haba mu mateka y’Isi no mu mitekerereze ya rubanda ku bijyanye n’intambara n’uburyo izo ntambara zikwiye kujya zirwanwa.
