
Lydia Jazmine yamenyekanishije ukuri ku birego byagiye bivugwa na Dan Flavour, aho yamushinjaga kumuca inyuma akamwambura inzu yari agiye gukodesha, ndetse nyuma akamurega ku gipolisi amushinja uburiganya.
Mu kiganiro gishya yagiranye n’itangazamakuru, Lydia Jazmine yasobanuye uko ibintu byagenze, ashinja Dan Flavour kubeshya no kuyobya inzira, akamuhendahenda we n’umushakisha-nzu (broker) we igihe bari mu biganiro byo gushaka inzu.

Yagize ati:
“Umunsi umwe narabyutse numva ndambiwe kuba mu nzu y’amazu (apartment), nifuza kuba mu nzu isanzwe. Nahise ntangira gushakisha hamwe n’umukozi wanjye Hassan, dusanga inzu runaka. Hassan yambwiye ko inzu ari iy’umuhanzi bityo bikazoroha kuyibona. Twagiye kuyisura.”
Nk’uko Lydia Jazmine abivuga, Dan Flavour ntiyigeze agira ubusobanuro bwumvikana ubwo bahuraga bwa mbere. Nubwo yabonaga ibimenyetso bitari bisobanutse, yatekereje ko ari ibintu bisanzwe biba ku bantu b’ibyamamare bagerageza kugumana ubuzima bwabo mu ibanga.
Yagize ati:
“Twicaye mu modoka yanjye, sinzi uko byagenze, ariko Dan Flavour yahise yemeza Hassan ko inzu ari iye. Yatubwiye ko agiye kwimukira i Entebbe bityo akaba ashaka kuyikodesha. Hariho n’amafoto ye hamwe n’umuryango we muri iyo nzu, bituma bigaragara nk’aho ari iye koko.”
Ariko kandi, Lydia Jazmine yavuze ko ibyo byose byabaye nta ruhare na ruto nyiri inzu nyakuri yari abifitemo cyangwa ngo abimenye.

Yagize ati:
“Nari nabimubwiye kare ko nkeneye inzu yo kugura, atari iyo gukodesha gusa. Iyo nzu yari i Munyonyo hafi y’iya Zari, ariko yari imeze nabi cyane, yuzuyemo amatungo kandi imeze nk’itagira nyirayo.”
Jazmine yakomeje avuga ko Dan Flavour yamusabye ko babanza kuvugurura iyo nzu, hanyuma bakazaganira ku kuyigura. Nubwo yanze gutangaza amafaranga bumvikanyeho, yavuze ko yamuhaye amafaranga 15,000,000 Frw mu ntoki kugira ngo ayikore.
Yagize ati:
“Yari amaze igihe akodesha iyo nzu kuri 1,500,000 Frw ku kwezi, ashaka ko nyifata kuri 1,700,000 Frw. Ariko nanjye sinari ngiye kuhaba igihe kirekire, igitekerezo cyanjye cyari uko nzayigura nkazahubaka amacumbi (apartments).”
Jazmine yahakanye yivuye inyuma ibirego byose Dan Flavour yavugiye mu kiganiro giheruka, abita ibinyoma bifite intego yo kumusebya, ndetse yemeza ko ubu polisi yamaze kwinjira mu kibazo.
“Ibyo yavuze byose ni ibinyoma. Ubu turamushakisha hamwe n’inzego z’umutekano.”
