Hashize imyaka irenga 10 ababyinnyi Wade Robson na James Safechuck batangaje ko Michael Jackson yabasambanyije bakiri abana. Ibi byahinduye ubuzima bwabo, aho bavuga ko bahuye nβibibazo bikomeye birimo n’iterabwoba bashyizweho n’abafana bβuyu muhanzi wari ukunzwe n’abatari bake ndetse nβumuryango we wamaganira kure ibi birego.
Wade Robson na James Safechuck, bagaragaye bwa mbere mu 2019 muri filime mbarankuru Leaving Neverland, bagarutse muri filime nshya Leaving Neverland 2: Surviving Michael Jackson.

Muri iyi filime, bongeye kuvuga ku byo bemeza ko bakorewe na Michael Jackson bakiri abana, ndetse banagaruka ku ngaruka zabyo mu buzima bwabo nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru People ibivuga.
Aba bagabo bombi batangaje ko nyuma yo gutangaza ibyo bashinja Michael Jackson, bahuye nβingaruka zikomeye zirimo ugutotezwa, guhura nβibitutsi bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nβibitero bikomeye byβabafana ba Michael Jackson batemera ibyo bavuga. Bagaragaza ko byabateye ihungabana rikomeye ndetse bikagira ingaruka ku miryango yabo.
Mu mwaka wa 2023, urukiko rwategetse ko urubanza rwabo rushobora gukomeza, nyuma yo gusanga hari impamvu zifatika zo kongera kurwigaho.

Β Ibi byatumye aba bagabo barushaho kugira icyizere cyo kubona ubutabera, nubwo abafana ba Michael Jackson nβumuryango we bakomeje kuvuga ko ibyo bashinja uyu muhanzi ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Uruhande rushyigikiye Michael Jackson rukomeza kuvuga ko ibi birego ari uburyo bwo gushaka indonke, cyane ko Jackson yagiye atsinda ibirego nkβibi mu gihe yari akiriho.
Hari nβabemeza ko aba bagabo bari gushaka gukomeza kwinjiza amafaranga binyuze muri izi filime mbarankuru.
Ku rundi ruhande, abaharanira uburenganzira bwβabahohotewe baravuga ko iki ari igihe cyiza cyo kongera kwibaza ku myitwarire yβibyamamare nβingaruka zβibikorwa byabo ku bakiri bato.
Ibi bikaba byatuma hafatwa ingamba zo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana mu muziki nβimyidagaduro.
Nubwo Michael Jackson yitabye Imana mu 2009, ibirego nkβibi bikomeje kumugarukaho, bikaba bikomeje gutuma igikundiro cye ku isi gishidikanywaho, cyane cyane nβabakurikiranira hafi ibirego byβihohoterwa rishingiye ku gitsina.
















