Hashize imyaka irenga 10 ababyinnyi Wade Robson na James Safechuck batangaje ko Michael Jackson yabasambanyije bakiri abana. Ibi byahinduye ubuzima bwabo, aho bavuga ko bahuye n’ibibazo bikomeye birimo n’iterabwoba bashyizweho n’abafana b’uyu muhanzi wari ukunzwe n’abatari bake ndetse n’umuryango we wamaganira kure ibi birego.
Wade Robson na James Safechuck, bagaragaye bwa mbere mu 2019 muri filime mbarankuru Leaving Neverland, bagarutse muri filime nshya Leaving Neverland 2: Surviving Michael Jackson.

Muri iyi filime, bongeye kuvuga ku byo bemeza ko bakorewe na Michael Jackson bakiri abana, ndetse banagaruka ku ngaruka zabyo mu buzima bwabo nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru People ibivuga.
Aba bagabo bombi batangaje ko nyuma yo gutangaza ibyo bashinja Michael Jackson, bahuye n’ingaruka zikomeye zirimo ugutotezwa, guhura n’ibitutsi bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ibitero bikomeye by’abafana ba Michael Jackson batemera ibyo bavuga. Bagaragaza ko byabateye ihungabana rikomeye ndetse bikagira ingaruka ku miryango yabo.
Mu mwaka wa 2023, urukiko rwategetse ko urubanza rwabo rushobora gukomeza, nyuma yo gusanga hari impamvu zifatika zo kongera kurwigaho.

Ibi byatumye aba bagabo barushaho kugira icyizere cyo kubona ubutabera, nubwo abafana ba Michael Jackson n’umuryango we bakomeje kuvuga ko ibyo bashinja uyu muhanzi ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Uruhande rushyigikiye Michael Jackson rukomeza kuvuga ko ibi birego ari uburyo bwo gushaka indonke, cyane ko Jackson yagiye atsinda ibirego nk’ibi mu gihe yari akiriho.
Hari n’abemeza ko aba bagabo bari gushaka gukomeza kwinjiza amafaranga binyuze muri izi filime mbarankuru.
Ku rundi ruhande, abaharanira uburenganzira bw’abahohotewe baravuga ko iki ari igihe cyiza cyo kongera kwibaza ku myitwarire y’ibyamamare n’ingaruka z’ibikorwa byabo ku bakiri bato.
Ibi bikaba byatuma hafatwa ingamba zo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana mu muziki n’imyidagaduro.
Nubwo Michael Jackson yitabye Imana mu 2009, ibirego nk’ibi bikomeje kumugarukaho, bikaba bikomeje gutuma igikundiro cye ku isi gishidikanywaho, cyane cyane n’abakurikiranira hafi ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
