
Ibitero by’indege za gisirikare za Isiraheli byongeye kubyutsa amarira n’imiborogo muri Gaza, aho byahitanye byibura abantu 62 nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutabazi. Ibi bibaye mu gihe impuzamiryango n’ibigo byita ku burenganzira bwa muntu bikomeje gutera hejuru, biburira ko abaturage b’aka gace bashobora guhura n’inzara ikabije.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Serivisi z’igihugu z’ubutabazi (Civil Defence) muri Gaza, ryemeje ko ibi bitero byagabwe ahantu hatandukanye muri Gaza byahitanye abantu barimo abagore n’abana, abandi benshi bagakomereka bikomeye.
“Abaturage basaga 62 bamaze kwemezwa ko bapfuye, abamaze kubarurwa bagakomereka nabo ni benshi. Ibikorwa byo gutabara biracyakomeje, ariko bigoye cyane kubera ibisasu bikomeje kugwa ku mihanda no ku nzu z’abaturage,”
niko umuvugizi wa Civil Defence yabitangaje.
Inzara ikomeje kwiyongera
Ibikorwa by’ibitero bya Isiraheli bijyanye no gukaza igitutu ku mutwe wa Hamas uvuga ko uri ku isonga mu guhangana n’ingabo za Isiraheli. Ibi bikorwa bikomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye zifata abasivili batagira aho babogamiye, aho ababarirwa mu bihumbi basigaye badafite aho bahungira, ibiribwa ndetse n’ubuvuzi bikaba bikomeje kugera ku rwego rwo hasi cyane.
Amashyirahamwe nka ONU, Croix-Rouge Mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, bakomeje kugaragaza impungenge z’uko ibitero bikomeje gukurikirana umunsi ku wundi bishobora gushyira abaturage mu nzara y’indengakamere ndetse no mu bwicanyi bushobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na OCHA, ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi, ryagaragaje ko abaturage barenga miliyoni 2 bari mu kaga ko kubura amafunguro n’amazi meza, mu gihe ibikorwa byo kugeza imfashanyo byamaze guhagarara burundu kubera umutekano muke.
“Iyo ubuzima bw’abaturage bufatiwe mu nzira z’amasasu, ibiribwa ntibiboneka, imiti ntigera ku barwayi, ibi biganisha ku cyorezo cy’inzara gikomeye,”
niko Umuyobozi wa OCHA muri Gaza, Madame Lina Mansour, yabitangaje.
Isiraheli iracyahangana na Hamas
Isiraheli yavuze ko igamije kurandura ibikorwa bya Hamas n’indi mitwe ifitanye isano na yo, ivuga ko ari yo ibitse intwaro n’ibikoresho bihungabanya umutekano w’igihugu cyabo. Minisiteri y’ingabo ya Isiraheli yavuze ko ibitero by’indege zagabwe byari bigamije gusenya ibirindiro bya Hamas, aho byavugwaga ko haba hari inzu n’inzibutso bikorerwamo igenamigambi ry’ibitero.
Nubwo Isiraheli igaragaza ko iri kwirinda iterabwoba, amahanga arimo Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa n’u Budage, bikomeje gusaba ko ibitero bihagarara, hagashyirwa imbere ibiganiro bigamije guhagarika iyi ntambara ikomeje kuzambya ibintu.
Ibihumbi by’impunzi mu muhanda
Ibi bitero bikomeje gutuma abaturage b’abasivili bava mu byabo, aho imihanda yugarijwe n’ibihumbi by’abantu batorongoye imiryango yabo bashaka ubuhungiro ahandi. Amasoko yose muri Gaza yaramaze gufunga, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi byose bikaba byarahagaze, ibintu bigaragaza ko Gaza igiye kwinjira mu bihe bikomeye kurusha ibindi mu mateka yayo.
“Turimo kugerageza gukiza amagara yacu, ariko nta hantu dusigaje ho guhungira, buri wese ari mu muhanda, abana, abagore, abarwayi… Ibi ni ibihe bikomeye cyane,”
nk’uko byavuzwe na Mohammed Al Kassim, umwe mu baturage bo mu majyaruguru ya Gaza.
Inzibacyuho z’imfashanyo zarahagaritswe
Mu gihe ibitero byari byariyongereye mu mpera z’icyumweru, inzira nyamukuru za Rafah na Kerem Shalom zasubiye gufungwa nyuma yo kuba zari zafunguwe by’agateganyo mu mpera z’icyumweru gishize. Ibi bikomeje guteza impungenge ko abaturage basigaye bugarijwe n’amapfa n’indwara.
“Isiraheli niyo yonyine ifite imfunguzo z’inzira zose, igihe izo nzira ziba zifunze, abaturage ntibabona ubufasha,”
nk’uko byagaragajwe na Croix-Rouge Mpuzamahanga mu itangazo ryabo.
Kugeza ubu, ingabo za Isiraheli zavuze ko zigikomeje ibikorwa byo guhashya Hamas, ntizagaragaza ubushake bwo guhagarika ibitero cyangwa kwemera icyifuzo cy’amahanga cyo gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano.