Timo Lounge irabatumiye mwese mu gitaramo cyiswe Social Thursday, ni igitaramo kidasanzwe giteganyijwe kuri uyu munsi wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, aho umuziki mwiza, ibyishimo n’umwuka mwiza bihurira ahantu hamwe. Ni muri iri joro ryagenewe abantu bakunda gusohokana n’inshuti n’abavandimwe, bakishimira ibihe byiza mu buryo budasanzwe.
Uyu mugoroba urasusurutswa n’abavanga imiziki b’inararibonye barimo DJ Caspi, General Benda, DJ Crush na DJ Pinky, biteguye kuguha umuziki mwiza. Ku ruhande rwo kuyobora ibirori, MC Pato na Jesa baraba bahari kugira ngo bongere akanyamuneza, n’imiyoborere y’iri joro ridasanzwe.
Muri Timo Lounge, byose biba byateguwe neza: haba ku byo kunywa byujuje ubuziranenge, n’ibiryo binyuranye bitegurwa n’ababigize umwuga, biguhesha amahitamo atandukanye ajyanye n’icyo wifuza. Umutekano, isuku n’umwuka mwiza ni bimwe mu bituma Timo Lounge ikomeza kuba ahantu hihariye ho gusohokera muri uyu Mujyi wa Kigali.
Ntucikwe n’iri joro rya Social Thursday. Zana inshuti n’abandimwe, musangire ibyishimo, umuziki n’urukundo rwo gusabana. Timo Lounge ni ho hantu ho gusangira n’abawe, ni ho hantu ho kuryoherwa n’ibihe byiza. Uje rimwe, uhava wifuza kugaruka.
















