Amakuru aturuka mu gace ka Rugezi ahamya ko ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09 Gicurasi 2025, ari bwo hagabwe igitero gikomeye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki gitero cyagabwe mu gace ka Rugezi kagenzurwa n’imitwe ya Twirwaneho na M23, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga. Ingabo zagabye icyo gitero zirimo iz’igihugu (FARDC), FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na Wazalendo.
Umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 wari warafashe aka gace mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2025. Kuva ubwo, ingabo za Leta ya Kinshasa zimaze kukagabaho ibitero birenga bine, zigerageza kukisubirana, ariko zagiye zitsindwa n’iyo mitwe.
Amakuru avuga ko n’uyu munsi ubwo zagabaga ibindi bitero, abarwanyi bagize iriya koalisiyo batangiranye imirwano, ariko baza gusubira inyuma.
Bivugwa ko ibi bitero byaturutse mu bice bya Matanganika, Kabanju n’utundi duce twa hafi, mu gace ka Lulenge gaherereye muri Fizi.
I Rugezi, habereye ibi bitero, agace gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, mu grupema ya Basimukuma, muri secteur ya Lulenge.
