
Regis wongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze ikiganiro avugako “ Micky ari umugome ariwe wafungishije nyina. Agaragaza ko yarahari byose biba. Ikiganiro cyahishuye byinshi byari bikiri mu bwiru hagati y’aba bombi, kikagaragaza uburyo ubucuti bushobora kuvamo ubugambanyi bukomeye.
Mu buryo busekeje ariko buhishura ibikomere, Regis yagaragaje amarangamutima ye agaragaza ukuntu Micky yamuvuzeho ibintu bitari byiza, aho bivugwa ko ari we wagize uruhare mu ifungwa rya nyina. Ibi byose bikajyana n’amagambo akomeye Regis yavuze, ashinja Micky ubugome no kuba yarakoresheje amakuru ye bwite kugira ngo amugireho ingaruka mbi mu buzima.
Inkuru yatangiye Regis avuga ko yari ahari byose bibera – “Narimpari ntabanga” avuga ko atari umushyitsi ahubwo yari mu rugamba rw’ubuzima rwe, aho inshuti yagombaga kumuba hafi yamuhindutse umwanzi. Regis yavuze ko Micky yamugambaniye igihe bari bamaranye imyaka bamufataga nk’uwizewe, ariko nyuma akamushyira hanze, akamushinja ibintu bikomeye.
Muri ayo magambo yuzuyemo umujinya, Regis yasobanuye uburyo ibintu byose byatangiye ari urukundo n’ubwizerane, ariko bikarangira bisenywe n’ishyari, ubwikunde n’amabanga yasohotse atari akwiye kumenyekana.

Karabo Kimana yatanze igitekerezo ku makimbirane ari hagati ya Regis na Micky, agira ati:
“Regis arimo kubaka ubuzima bwe bushya, ntimukomeze kumucanga.”
Yakomeje agira ati: “Regis, urabizi ko ngufitiye icyubahiro, ariko nk’uko wigeze kugira umutima ushyira ibintu ku murongo mbere, ndagusaba kureka kugendera ku by’abakobwa gusa ngo ubishingireho ubuzima bwawe.”

Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa n’ibyabaye, abamenyerewe mu gukurikirana imyidagaduro nka Ddumba na Killiman batangiye gukora isesengura ryimbitse ku by’aya makimbirane. Mu kiganiro cyabo gikunzwe kuri YouTube, aba bombi bagarutse ku mateka y’urukundo rwa Micky na Regis, n’icyabayeho nyuma y’uko bivumbuye ko hari ibihishe inyuma.
Killiman yagize ati:
“Abantu bagira byinshi bitabashyira mu kuri. Ibi byose byatangiye igihe Micky yabonye ko Regis atakimwubaha nk’uko byahoze. Hari ibyo yagerageje kwihanganira, ariko byarushijeho kumurushya.”
Ddumba nawe yunzemo agira ati:
“Regis yahisemo inzira yo kwigira nyamwigendaho, aragenda. Micky we yabuze amahoro, agerageza kwisobanura imbere y’abamukurikirana.”
Aba basore bombi basabye abantu gukura isomo mu byabaye, kuko kenshi imibanire y’abantu ifatwa nk’iy’imikino, nyamara igira ingaruka zikomeye ku mutima n’ubuzima.