
Abahanzi bo muri Nigeria, Magixx, Bayanni na Boy Spyce, basize Abanya-Uganda bifuje kongera kubabona nyuma yβigitaramo cya East Side Tour cyabereye kuri Ndere Cultural Center ku wa Gatandatu.
Aba bahanzi batatu basanzwe bakorana na Mavin Records bageze muri Uganda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, bakora isuzuma ryβamajwi ku manywa mbere yβuko bifungurira abantu bose guhera saa kumi zβumugoroba.

Iki gitaramo cyateguwe na Talent Africa Group cyitabiriwe nβabakunzi bβibyidagaduro benshi, bageraga ku kibuga hakiri kare kugira ngo batazacikanwa nβibihe byose byβakataraboneka.
Sheilah Salta na DJ Tony ni bo batangije igitaramo bashyiramo akanyamuneza, mbere yβuko abandi bahanzi barimo Sheilah Gashumba, Denesi, Ava Peace, Joshua Baraka na Rickman Manrick bafata urubyiniro.
Icyamamare cya mbere cyageze ku rubyiniro ni Bayanni, akurikirwa na Magixx, hanyuma Boy Spyce ni we wasoje. Bose bakoze ibishoboka byose baririmba indirimbo zabo zakunzwe cyane, maze imbaga yβabantu ibasubiriramo amagambo ku buryo bushimishije.

Aly Allibhai, Umuyobozi Mukuru wa Talent Africa Group, yashimiye byimazeyo buri wese waje kwitabira East Side Tour, agaragaza ko imbaraga nβakanyamuneza byagaragajwe nβabafana ari byo byatumye igitaramo kigenda neza.
Yongeyeho ko ubufatanye nβumutima umwe mu ruganda rwβimyidagaduro ari byo bizana ibisubizo byiza, ashimangira ko icyo gitaramo cyari ikimenyetso cyβubumwe nβurukundo mu buhanzi.















