Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntiyagarukiye gusa ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yasinyishije kandi amasezerano akomeye yerekeye ubucukuzi n’ubucuruza bw’amabuye y’agaciro hagati y’ibi bihugu na Amerika. Ibi bikaba byitezweho kuzana amahoro arambye no guteza imbere ubukungu bw’akarere.
Amasezerano yasinywe ku wa Gatanu ushize, agamije guhosha intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Uretse amahoro, ashyiraho umubano mushya w’ubufatanye mu by’ubucukuzi hagati y’ibi bihugu na Amerika, bikaba bigamije kugabanya igitutu cy’u Bushinwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Trump yavuze ko Amerika izabona uburenganzira busesuye kuri ayo mabuye, cyane cyane Cobalt na Coltan, yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu 2024, Congo yatanze 70% bya Cobalt ku isoko mpuzamahanga. Ni intambwe ifite n’uruhare rukomeye mu bukungu n’umutekano wa Amerika.
Amasezerano anateganya ko imitwe yitwaje intwaro igomba guhagarikwa, hanashyirweho inzira z’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari. Nk’uko abasesenguzi babivuga, ni inzira nshya yo guhuza amahoro, uburenganzira ku mabuye y’agaciro, n’iterambere rirambye mu karere no hanze yako.
