Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ko intego nyamukuru imurimo ari ugukura abaturage mu bukene, atari inyungu ze bwite. Mu magambo ye, Museveni yavuze ko ibyo akora byose abikorera Abanya-Uganda, kandi ko adashaka kuzabona Imana imubaza impamvu atakoresheje ubuyobozi bwe ngo afashe abo ayobora kuva mu buzima bubi.
Yagize ati: “Ibi byose nkora, ni ukubinginga ngo nyabuneka muve mu bukene. Njye uri kubinginga ntabwo nkennye, ariko ndashaka kuzajya mu ijuru. Ntabwo nayobora abantu bazaguma mu bukene ngo nanjye nceceke.”
Aya magambo yayavugiye mu mpera z’iki cyumweru ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu majyaruguru ya Uganda, aho yasabaga abaturage kumushyigikira mu rugendo rwe rwo gukomeza iterambere ry’igihugu.
Museveni yakomeje agaragaza uburyo abona igihugu cyakomeza gutera imbere, asaba abaturage kwitabira ibikorwa by’ishoramari no guhanga imirimo. Yibukije ko Uganda ifite umutungo kamere mwinshi, urimo ubutaka, amazi n’ibindi byagirira abaturage akamaro mu gihe byabyazwa umusaruro neza.
Perezida Museveni kandi yasabye urubyiruko kwirinda kwiheba no kwirundanya mu mujyi, abibutsa ko iterambere nyaryo rishingiye ku guhanga udushya no gukoresha amaboko yabo. Yongeyeho ko gucunga neza umutungo w’igihugu no gukora cyane aribyo bizatuma Uganda ikomeza kwiyubaka.
Yasoje ashimira abaturage bamaze gusobanukirwa n’intego z’ubuyobozi bwe, abasaba gukomeza kubana mu mahoro no gushyira imbere ubufatanye. Museveni yavuze ko amahoro n’imigambi yo kurwanya ubukene aribyo bizatuma Abanya-Uganda bagira ejo heza kandi igihugu kigakomera.















