Thomas Lubanga ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu mateka y’intambara ya Congo, akaba yarabaye umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba ugamije guhindura ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yavutse mu mwaka wa 1960 muri Ituri, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu bwoko bw’Abahema.
Nubwo amaze igihe kinini mu rukundo rw’intambara, akomeje kubaho nk’umuyobozi w’imitwe yitwaje intwaro, ndetse na nyuma yo gukatirwa igifungo, akomeje kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muri Congo.
Ubuzima bwa Thomas Lubanga bwatangiye kumenyekana mu 2006 ubwo yari afunzwe nyuma yo gufatwa n’ingabo za Loni mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha by’intambara birimo gukoresha abana mu ntambara.
Yafashwe atwaye impunzi muri gereza ya Kinshasa nyuma y’uko ashinjwe gufata abana bakajya mu gisirikare no gukora ibikorwa by’ubwicanyi.
Nyuma y’amezi make, Thomas Lubanga yajyanywe mu gihugu cy’u Buholandi, aho yaburanishijwe mu rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye mpuzamahanga rwitwa ICC, rukamuhamya ibyaha bitandukanye.
Mu 2012, urukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 14, cyatangiye gukurikizwa muri gereza ya La Haye, nyuma akoherezwa muri gereza ya Makala muri Kinshasa mu 2015.
Ariko, mu gihe yakomezaga igihano cye, yagiye agaragaza imbaraga nk’umuntu w’umutwe w’imitwe yitwaje intwaro ndetse anagaragaza kwiyunga n’abamushigikiye mu rwego rwo kurushaho kuzahura igihugu cye.
Mu mwaka wa 2021, perezida Félix Tshisekedi yashyizeho itsinda ryiga ku bibazo by’amahoro no kubaka ubwiyunge mu ntara ya Ituri, akemera gushyiraho Thomas Lubanga nk’umuyobozi wa “Task Force y’amahoro”. Ariko, icyo gikorwa cyabaye impaka nyuma y’uko yari yaraburanye, byavuzwe ko igihugu cyanyuze mu bibazo by’umutekano biturutse ku mihindagurikire ya politiki n’ibyemezo by’ubuyobozi.
Ubwo Thomas Lubanga yarekurwaga muri gereza, yashimwe cyane n’abamushyigikiye aho yagiye mu rusengero gushima Imana, ibyo bigaragaza uburyo yafashijwe n’amateka y’ubuzima bwe.
Mu 2023, yatsindiye kuba umudepite mu ntara ya Ituri, ariko komisiyo y’amatora yatumye avaho ku bw’impamvu zishingiye ku byaha byabayeho mu gihe cy’intambara.
Nubwo byavuzwe ko nyuma yo gufungurwa yabanje kugirana umubano n’abamushigikiye muri politiki, muri 2024 yagiye mu gihugu cya Uganda avuga ko ahunze kubera umutekano mucye muri Congo. Ibyo byatumye hazamo ukutumvikana ku byo yaburanye.
Mu 2025, Thomas Lubanga yongeye kuvugwa mu makuru nyuma yo gushyiraho umutwe w’itwaje intwaro witwa CRP (Convention Pour la Révolution Populair). Uyu mutwe, nk’uko byatangajwe, ufite intego yo kurwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi no kugarura demokarasi mu gihugu.
Gusa ibyo byavugurujwe n’umuyobozi wungirije wa CRP, Charles Kakuni, aho yavuze ko uyu mutwe utahuza ibikorwa bya gisirikare na M23.
Abasesenguzi bamwe batangaje ko umubano hagati ya M23 na CRP ushimangirwa n’imbaraga nyinshi, aho wifashishije umutwe wa “Force Pour la Révolution Populair”, ukaba utaratangiye ibikorwa bya gisirikare muri RDC.
Thomas Lubanga ni umugabo ufite abana barindwi n’umugore umwe, kandi kuri ubu yagize uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agashimangira uko ari umuntu ukomeye kandi ufite imbaraga mu bwoko bw’abaturage b’Intara ya Ituri.
