Byiringiro Lague, rutahizamu w’ikipe ya Police FC, yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe na Deejay Crush, ubwo bari kumwe mu gitaramo “Let’s Celebrate” cyabaye mu ijoro ryakeye. Ibi byatumye abantu benshi bongera kuvuga ku mubano wabo udasanzwe, nyuma y’amezi menshi byavugwaga ko baba bafitanye ibirenze ubucuti busanzwe.
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo inkuru zavugwaga ku mbuga nkoranyambaga zateje impagarara, bamwe bavuga ko Byiringiro yaba agiye kubyarana na Dj Crush. Icyo gihe, amafoto n’amashusho yabo bombi byari byakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye, abantu benshi bibaza niba koko ibivugwa niba bifite ishingiro.
Nubwo Byiringiro Lague ubwe atigeze agira icyo atangaza kuri ayo makuru, Dj Crush we yahise abihakana yivuye inyuma mu kiganiro yanyujije kuri YouTube channel ye, avuga ko atwite inda y’uyu mukinnyi ari ibihuha kandi ko bidafite n’ishingiro.
Mu magambo ye, Dj Crush yagize ati: “Sinamwihakana, Byiringiro ni inshuti yanjye! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, nta nda mfite, baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w’abana babiri ndamukomeje pe.”
Nyuma y’igihe gito ibyahwihwiswaga byaracecetse, ariko kongera kugaragara bari kumwe mu ruhame byahise bisubiza ibibazo byari bifitwe n’abafana babo muri rusange. Amashusho yafashwe mu gitaramo “Let’s Celebrate” agaragaza aba bombi bari hamwe, baseka cyane bisa nkaho baribahuje urugwiro, ndetse baganira mu buryo butangarira benshi.
Nubwo nta wigeze atangaza ibyerekeye uko umubano wabo uhagaze muri iki gihe, abafana batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bongeye kwibaza niba koko ibyo bahakana mbere byari ukuri cyangwa se niba ari ubucuti bwihariye.
Uretse ibyo, abegereye Byiringiro bavuga ko uyu mukinnyi asanzwe afitanye ubucuti busanzwe na Dj Crush, ariko ntibibuza abantu gukomeza kwibaza byinshi. Mu gihe gitandukanye, Byiringiro Lague yakunze kwirinda kuvuga ku buzima bwe bwite, ahitamo gushyira imbere ruhago ye, mu gihe na Deejay Crush akomeje gukora ibikorwa bye bya muzika no gususurutsa abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.
Uko byagenda kose, kongera kugaragara bari kumwe mu ruhame byongeye guhwihwisa ibihuha, abantu bibaza niba ari amahirwe y’ubucuti bukomeye cyangwa se urukundo ruri kwiyubaka mu ibanga.

