Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) hakomeje kwibasirwa n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende, kivugwa ko giteza ingaruka zikomeye ku baburwaye.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu, ivuga ko abantu 127 barwaye ubwo bushita hagati ya tariki ya 29 n’iya 29 y’ukwezi gushize.
Minisiteri kandi ivuga ko abibasirwa cyane n’ubu bushita ari abantu bafite imyaka hagati ya 15 na 34, by’umwihariko urubyiruko, ibyo bikaba intandaro y’ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu mwaka ushize, ishyirahamwe ry’abaganga batagira imipaka (MSF) ryatangaje ko abantu 654 bamaze kwicwa n’iki cyorezo muri Congo, kikaba gikomeje guteza impungenge zikomeye mu nzego z’ubuzima.
RDC ivuga ko kuva muri 2024 kugera muri uku kwezi kwa karindwi, abantu 89,109 bamaze kwandura ubu burwayi, mu gihe 603,338 bamaze gukingirwa iki cyorezo gifatwa nk’igikomeye, cyahungabanyije imibereho y’abaturage.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ibikorwa byo kugenzura no gukurikirana abarwaye, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’ubu burwayi, binyuze mu kwigisha abaturage ndetse no gukangurira gukingirwa.
Nyamara, iki cyorezo cyatangiye kugaragara muri RDC mu mwaka wa 2023, aho cyazengurutse intara za Kivu y’Epfo, Kivu y’Amajyaruguru, umujyi wa Kinshasa, Kasai, Tshopo, Tanganyika, Haut-Katanga na Mai-Ndombe.
Abashakashatsi n’inzego z’ubuzima bakomeje gushaka ibisubizo birambye byo guhangana n’iki cyorezo cy’ubushita, binyuze mu bushakashatsi no gutanga imiti yizewe.
Iki cyorezo gihangayikishije cyane ubuzima rusange muri RDC, aho abaturage basabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no gukingira, hagamijwe guhangana n’iki cyorezo gikomeje kwiyongera.



