Iduka Rujama Phones Shop, rimaze kubaka izina mu bucuruzi bwa telefoni n’ibikoresho biyunganira, rikomeje kwiyegereza abakiriya binyuze mu koroshya uburyo bwo kugura ndetse no kugabanya ibiciro ku bicuruzwa byaryo birimo telefoni zo mu bwoko bwa Iphone, Samsung ndetse n’izindi zitandukanye. Ni politiki nshya ubuyobozi bw’iri duka buvuga ko igamije gufasha abaguzi kubona ibikoresho by’itumanaho byujuje ubuziranenge kandi ku giciro kibafasha kutahungabanywa n’ubukungu bwabo.
Rujama Phones Shop ikorera mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, ku muhanda wa 30 KN 4 Ave, ahantu hakoroshya kugerwaho n’abaguzi baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi. Abakiriya bahasanga telefoni zigezweho z’amoko atandukanye zirimo Samsung, iPhone n’izindi nyinshi, ndetse n’ibikoresho byazo birimo chargers, earphones & earbuds, covers zirinda telefoni, screen protectors, n’ibindi bicuruzwa bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga.
Uretse kugabanya ibiciro, iri duka rizwiho gutanga serivisi zihuse kandi zinoze, harimo kugufasha guhitamo telefoni ikubereye hashingiwe ku bushobozi bwawe n’ibyo ukeneye guyikoresha. Abaguzi kandi bashimirwa uburyo bakirwa neza.
Abifuza ibindi bisobanuro cyangwa bashaka gutumiza ibintu batiriwe bahagera, bashobora guhamagara cyangwa bakandika ubutumwa bugufi kuri nimero ya 0788 773 754, ubuyobozi bukabaha amakuru yose bakeneye.
Rujama Phones Shop ikomeje kubaka icyizere mu bantu, nyuma ya serivisi batanga yizewe yaba ku bashaka telefoni nziza, ibikoresho byazo biramba, n’ibiciro bitabangamira ubukungu bw’abaguzi.
















