Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta, yongeye kotsa igitutu mu biganiro bijyanye na Ballon d’Or, avuga ko umukinnyi uzayitwara akwiye kuba akina muri FC Barcelona. Mu magambo ye, Laporta yagize ati: “Uzatwara Ballon d’Or akwiye kuva mu ikipe ya Barcelona.”
Ibi yabivuze mu gihe Perezida wa Paris Saint Germain, Nasser Al-Khelaifi, nawe yahise atanga igitekerezo kigaragaza ko afite icyizere gikomeye ku mukinnyi we, Ousmane Dembélé.
Nasser yagize ati: “Ousmane Dembélé aramutse adahawe Ballon d’Or, haba harimo ikibazo.” Aya magambo yombi agaragaza ko impaka z’ikipe zikomeye hagati y’aba baperezida bombi zikomeje gufata indi ntera, cyane ko bombi bafite ubushake bwo guhesha agaciro abakinnyi babo.
Si ubwa mbere Laporta atangaje amagambo akomeretsa umutima w’abafana ba PSG. Aherutse no gutangaza ko bifuza kuzahura na Paris Saint Germain muri uyu mwaka w’imikino, kugira ngo impaka z’ikipe zikomeye hagati yabo zicike mu kibuga.
Ati: “Ndatekereza ko kuzahura na PSG byaba ari uburyo bwiza bwo kurangiza ibi biganiro mu buryo bw’umupira w’amaguru, doreko tutari ku rwego rumwe rw’imikinire.”
Impaka nk’izi zisanzwe zongerera umunyu ku mupira w’amaguru w’i Burayi, cyane cyane iyo zivugwa n’abayobozi b’amakipe akomeye. Mu gihe PSG na Barcelona byahura, ntakabuza byaba umukino utegerejwe na benshi ku isi, kuko uzaba uhuje ikipe ifite amateka akomeye mu Burayi n’indi iri kugenda yigaragaza nk’imbaraga nshya mu ruhando rw’umupira w’amaguru.

