
Igisasu cyarashwe kivuye muri Yemeni cyaguye hafi y’inyubako gikuru y’ikibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israel ku cyumweru mu gitondo, nk’uko abayobozi ba Israel babitangaje.
Amashusho ataragenzurwa yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abatwara ibinyabiziga bari mu muhanda hafi aho bahagarika imodoka zabo bagahungira hasi ubwo igisasu cyageraga hasi, kigatera umwotsi w’umukara hafi y’ikibuga cy’indege kiri mu nkengero za Tel Aviv.
Abantu bane bakomerekeye muri ubwo bwiturika, abandi babiri nabo bakomerekera mu nzira bagana ahantu hagenwe ho guhungira, nk’uko ibitangazamakuru bya Israel byabitangaje byitiriye serivisi z’akazi k’ubutabazi.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ati: “Udukomerekeje, natwe tuzabibasubiza inshuro ndwi”.
Umuvugizi w’ingabo za Houthi, Yahya Saree, yatangaje mu kiganiro kuri televiziyo ko “ikibuga cy’indege cya Israel kitakiri ahantu hizewe ho kunyuramo n’indege”.
Iki kibuga cy’indege cyahise gifungurirwa kongera kwakira ingendo z’indege nyuma y’uko zari zahagaritswe by’agateganyo.
Mu gihe igisasu cyegerezaga igihugu, inzogera z’umutekano (sirens) zasohowe mu bice byinshi. Ingabo z’ikirere za Israel zatangaje ko zirimo gukora iperereza ku mpamvu zatumye batarifata.
Amashusho yagaragajwe n’ibitangazamakuru byo muri Israel yerekana icyobo kinini cyacukuwe n’igisasu ahagwiriye.
Abarwanyi ba Houthi, itsinda rifashwa na Iran rikaba rikorera muri Yemeni, bamaze igihe barasa ibisasu kuri Israel mu rwego rwo kugaragaza ko bashyigikiye Hamas iri mu ntambara i Gaza, ariko ni gake igisasu kibasha kunyura mu nzego za Israel zishinzwe kurinda igihugu.
Kuva mu Ugushyingo 2023, abarwanyi ba Houthi banatangiye kugaba ibitero ku bwato butwara ibicuruzwa mu nyanja itukura (Red Sea), ibintu byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobora ibikorwa byo kubagabaho ibisasu mu rwego rwo kubahangana, ibikorwa byanashyigikiwe n’u Bwongereza.