Aha’rejo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo iriya mpuzamiryango y’abayobozi ba gakondo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yajyanye ikirego mu Rukiko Rusesa Imanza, iregera Inama y’Abasenyeri (CENCO) n’Itorero rya ECC kubwo kwiha ububasha batagenewe n’itegeko.
Ihuriro ry’abayobozi ba gakondo muri RDC ryashinje CENCO na ECC gutangiza inzira igamije amahoro muri Congo, ariko bageze aho batangira kwitwara nk’inzego zifite ububasha bwo guca imanza, gufata ibyemezo, no kugena ibikwiye gukorwa mu gihugu, nyamara ibyo atari byo nshingano zabo.
Mu bihe bitandukanye, aba bayobozi ba gakondo bagiye bagirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu, Perezida Félix Tshisekedi, baganira ku miyoborere, umutekano, n’uburyo igihugu cyagera ku mahoro arambye.
Uru rwego rwa CENCO na ECC narwo rujya ruhura n’abahagarariye umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) urwanya ubutegetsi buriho i Kinshasa, bagasesengura amahirwe y’uko intambara yahagarara binyuze mu biganiro.
Kugeza ubu, intambara zirakomeje kwibasira ibice by’u Burasirazuba bwa RDC, nubwo ibiganiro bigamije amahoro bikomeje hagati ya Leta n’imitwe iyirwanya.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, intumwa za AFC/M23 hamwe n’iza Leta ya Kinshasa bongeye guhurira mu biganiro i Doha muri Qatar, ku nshuro ya gatanu.
