Ihuriro ry’ingabo za Congo rigizwe na FARDC, FDNB, Imbonerakure, FDLR na Wazalendo, ryahuye n’akaga nyuma yo kugaba ibitero bigamije kwisubiza tumwe mu duce two muri teritware ya Rutshuru, ariko rikaza guhura n’inkundura y’ibitutu by’imbunda byarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 wari usanzwe ugenzura ako karere.
Imirwano yatangiye mu rukerera rwo ku wa 15 Gicurasi 2025, igera ku gicamunsi cy’uwo munsi, ibera ahanini mu bice byo muri grupema ya Bambo na Banyungu, aho ubukana bwayo bwari bwose.
Amakuru aturuka aho imirwano yabereye avuga ko abarwanyi ba M23 bateze umutego ingabo zari muri iryo huriro, maze bagatangira kubarasa bivuye inyuma, bituma ihuriro ry’ingabo rihungira ku maguru, risiga byinshi mu maboko y’abo barwanyi.
Uhereye mu masaha ya saa kumi z’urukerera, muri utwo duce humvikanye urusaku rw’imbunda nyinshi, harimo iziremereye n’izoroheje.
Uko amasaha yagendaga yicuma, byagaragaye ko imirwano ikomeye yabereye ku misozi ya Showa, muri grupema ya Banyungu, n’ahandi hagerageje gufatwa harimo imisozi ya Ngwaki na Lwansihe, muri grupema ya Bambo.
Andi makuru avuga ko umutwe wa M23 waje kunganirwa n’abarwanyi bavuye mu gace ka Masisi, maze bafatanya guhiga ihuriro ry’ingabo, birukana burundu muri utu duce, ku buryo bivugwa ko iryo huriro rishobora kutazongera kongera kugaba ibitero muri ako karere.
Ibi byabaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize, iryo huriro ryari ryagerageje kugaba ibitero muri utu duce ariko n’icyo gihe rikaba ryarasubijwe inyuma n’ubwihagaze bw’abarwanyi ba M23.
