Ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye Ibitero kuri AFC/M23 mu birindiro byayo biherereye i Kavumu ahari i Kibuga cy’indege cya Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo zagikubitiwemo iza kabwana.
Ahagana isaha ya saa tanu zo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, ni bwo ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu duce twa Kavumu, Katana, na Lwiro. Utu duce tukaba tubarizwa muri teritware ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo mu kugaba ibyo bitero ryaturutse mu bice biherereye muri pariki y’igihugu ya Kahuzi-Biega, ndetse no mu tundi duce two muri ibyo bice.
Ibinyamamakuru byavuze kuri iyi nkuru byo muri iki gihugu cya RDC harimo n’ibyatangajwe na Daniel Michombero byavugaga ko Wazalendo bafashe igice cya Kavumu giherereyemo ikibuga cy’indege cya Bukavu, ariko ibi abarwanyi ba M23 babihakanye bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo bemeza ko bakubitaguye kubi ihuriro ry’ingabo za Congo kandi ko bakigenzura Kavumu yose n’utundi duce twari twagabwemo ibyo bitero.
bakomeje bagira bati: “FARDC n’abambari bayo bari bagabye biriya bitero bakorewe ibitazibagirana. Bakubiswe bikomeye!”
Mu butumwa bw’amashusho bwagiye hanze buvuga kuri iyi mirwano yabaye kuri iki cyumweru ibereye i Kavumu, bugaragaza imirambo bivugwa ko ari ya Wazalendo irambaraye hasi, aho ubona ari umurundo mwinshi, ndetse indi ikwiragijwe mu mihanda yo muri utwo duce twaberagamo imirwano.
Hejuru y’ibyo, hari n’andi makuru yatanzwe ku mbuga za x, avuga ko abarwanyi ba M23 benshi bavuye i Bukavu batanga umusada i Kavumu bityo ngo ku kibuga cy’indege cya Kavumu ni ho hari kubera intambara ikomeye; ayo makuru nayo umurwanyi wo muri M23 yayahakanye yivuye inyuma ko nta mirwano yigeze ibera ku kibuga cy’indege.
Ati: “Wazalendo ntibafite imbaraga zo kutwirukana, kugeza aho batugeza ku kibuga cy’indege! Barabeshya. Ubundi twanabasubije iyo baje bava.”
Ibi bitero bije bikurikira ibindi biheruka kubera mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, bikaba byarabereye mu bice byinshi by’uyu mujyi wa Goma no mu bindi bice byo muri teritware ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bitero nabyo byasubijwe inyuma n’uyu mutwe wa M23, nk’uko amakuru yavuzwe icyo gihe.