Ijoro ribara uwariraye! Nta wundi ushobora gusobanura uburemere bw’ahashize n’icyizere cy’uyu munsi uretse abanyarwanda ubwabo. Tuzi urwobo u Rwanda rwavuyemo ahantu habi, hari urupfu, ibikomere, gusenyuka kw’ibyiringiro n’ubuzima bw’abantu. Isi yarutereranye, irebera, bamwe barucira urubanza bataruzi, abandi baruca hirya no hino nko ku gakino gasekeje.
Ariko nubwo isi yashyize akaboko ku jisho, mwebwe ntimwicaye ngo murye intimba. Mwafashe icyemezo cyo kwiyubakira igihugu gishingiye ku bumwe, ku kuri no ku kubabarira.
Mwagaruye agaciro k’umunyarwanda, musana imitima yashegeshwe n’amateka, mutwika igitabo cy’urwango, musoma icya kivugira ubumuntu n’amahoro.
Igihugu cyubakiye ku ndangagaciro, gitekereza ejo hazaza kandi kigendera ku mategeko. U Rwanda rwahindutse isomo ku Isi yose uko umuntu ashobora kuva ahabi agatura heza, uko igihugu cyashenywe n’urwango gishobora kongera kuba icy’umutuzo n’iterambere.
Dufitanye namwe igihango tudashobora gutatira. Igihango cyo kurengera ibyo twagezeho, cyo kurinda ubumwe bwacu nk’agaciro ntagereranywa.
Niyo mpamvu tutazemera abashaka gusenya ibyo twubatse, abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi ry’ivangura, amacakubiri, n’ingengabitekerezo yatumazeho abantu.
Ntituzaceceka imbere y’abapfobya amateka yacu. Ntituzatuza imbere y’abashaka gutobanga amahoro twubatse, tubitohoje neza.
Uburenganzira bwacu bwo kubaho twihitiyemo ibidukwiriye ni ntavogerwa. Twahisemo kubana, kubaka, kubabarira no gukomeza imbere. Ababikerensa ntibaduheho, babyumve batureke. Niba batemera ko twiyubakiye igihugu cyacu, ntibavuga ibyabo batatureka?
Kuba igihugu cy’icyizere, igihugu cyubaha buri wese ariko kidatinya kwirengera iyo bibaye ngombwa. Iyo ubumwe n’ubwiyunge bibaye umurage, ubufatanye n’amateka aba igihango. Ijoro ribara uwariraye, ariko umunsi urabagirana ku bagira ishyaka ryo kuwuzirikana.

