Ikibazo cya Marc-André ter Stegen na Barcelona cyafashe indi ntera, kuri ubu urwego rushinzwe kureberera abakinnyi babigize umwuga muri Esupanye (AFE), rwamaze kubwira uyu munyezamu kudakangwa n’ibyo Barcelona ishaka kumukorera yitwaje imvune yagize.
Ikipe ya Barcelona irasaba Marc-André ter Stegen gusinya kuri raporo ya muganga ivuga ko azamara hanze amezi 5, ibi bikaba byayifasha kutamwishyura 80% by’umushahara ndetse ikanabona uburenganzira bwo kwandikisha umuzamu Joan Garcia iherutse gusinyishwa.
Nyamara Ter Stegen we yemeje ko azamara hanze amezi 3 gusa, kandi yifuza kugaruka mu kibuga vuba na bwangu. Yatangaje ko yumva ari gutera imbere mu myitozo yoroheje, bityo ko nta mpamvu n’imwe y’uko yakwemeza raporo y’amezi 5 y’imvune.
Barcelona yashatse gutanga iyo raporo idasinyweho na Stegen, ariko urwego rwa La Liga rwayanze, ruvuga ko bidashoboka kuyemeza nta bushake bw’uwavunitse.

Kuri ubu hacicikana amakuru avuga ko uyu muzamu w’Umudage ashobora no kwamburwa igitambaro cya kapiteni, kigahabwa Frankie de Jong. Ibi bikaba bishingiye ku kuba ubuyobozi bw’ikipe bushaka gukomeza kugaragaza ko bugena byose nta kubangamirwa.
Amakuru aturuka mu binyamakuru bikomeye birimo Marca na Mundo Deportivo, avuga ko ubuyobozi bwa Barça bushobora no kugerageza kumugurisha mu mpeshyi itaha, kuko bumaze kumubona nk’utacyizerwa cyane, cyane cyane nyuma y’uko yagaragaje ko atemera gushiririza ku nyungu z’ikipe.
Hari n’abemeza ko ibi byose bifite inkomoko ku makimbirane amaze igihe mu rwambariro, aho bamwe mu bakinnyi batavuga rumwe n’uburyo ubuyobozi bushya burimo Laporta bwitwara, cyane cyane mu bijyanye n’imishahara n’imyitwarire kuri bamwe bagize uruhare mu bihe bikomeye by’iyi kipe.
N’ubwo Stegen akiri umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe, ibi bibazo biri gutuma ahinduka nk’umwanzi wabo mu maso y’ubuyobozi, ibintu bishobora gutuma ubuzima bwe muri Barça burushaho kugorana mu gihe kiri imbere.

Barça ikomeje kurwana n’imbogamizi z’amikoro n’ubushobozi buke mu kwandikisha abakinnyi bashya, ibi bikaba biri gutuma bamwe mu bakinnyi batangira guhatwa ngo bemere ibisabwa byose, n’iyo byaba bihwabanye n’inyungu zabo bwite.
“Iyo umukono wawe utangiye gusabwa ngo ubere ikipe ituze, menya ko utagifite agaciro,” ibi ni byo bamwe mu banyamakuru bavuga ko ari yo ntero ya Barça muri iki gihe.