Paris Saint-Germain iri hafi kurangiza amasezerano yo gusinyisha myugariro w’Umunya-Ukraine, Ilya Zabarnyi, wakiniraga ikipe ya AFC Bournemouth yo mu Bwongereza.
Nk’uko amakuru abitangaza, ibiganiro hagati y’impande zombi yaba PSG na Bournemouth byamaze kugera ku rwego rushimishije, hasigaye gusa kunoza bimwe mu bice by’amasezerano kugira ngo byose bijye mu buryo.
Zabarnyi, umukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko, yahiswemo na Paris Saint-Germain kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2025, ndetse impande zombi zari zaramaze kumvikana ku masezerano y’imyaka itanu azamara mu murwa mukuru w’u Bufaransa.
Ibyo bisobanuye ko PSG yamwifuzaga kuva kera, ikaba yari irimo gukurikirana uko yitwara muri shampiyona y’u Bwongereza.
Uyu mukinnyi wari warigaragaje cyane mu gikombe cy’isi giheruka ndetse no muri Premier League, aje kongera imbaraga mu bwugarizi bwa PSG, cyane cyane nyuma y’uko bivugwa ko hari abakinnyi bashobora kwerekeza ahandi. Ilya Zabarnyi azaba ahanganye no gushimangira umwanya we mu ikipe ya mbere, ahangana n’abandi banyamwuga nka Marquinhos na Lucas Hernández.
Amakuru yizewe avuga ko Zabarnyi ashobora kwerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa PSG mu mpera z’icyumweru gitaha, nibaramuka barangije utuntu ducye dusigaye. Ibi ni bimwe mu mashyirahamwe PSG ishobora gutuma yongera guhatanira Champions League mu buryo bukomeye.
