Arsenal ikomeje kwerekana ubudahangarwa muri Shampiyona y’u Bwongereza Premier League, nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 12 mu ijoro ryashize taliki ya 23 Ugushyingo 2025, ishimangira icyizere cyo kuguma ku mwanya wa mbere. Ni Derby y’i Londres yari itegerejwe na benshi ku rwego rwo hejuru, ndetse n’ishyaka ry’aba bakinnyi b’imbere ba Mikel Arteta batigeze bagabanya umurego n’iminota n’imwe, dore ko ikipe ya Arsenal itigeze itanga agahenge ku ikipe ya Tottenham Hotspur ubwo bakinaga.
Abakinnyi ba Arsenal batangiye umukino bafite icyizere, bituma batsinda ibitego bitatu mu gice cya mbere, mbere y’uko Spurs igarura kimwe cy’impozamarira mu munota wa nyuma w’umukino. Ibyo byongeye kugaragaza uko Tottenham ikomeje guhura n’ibibazo bya gahunda yo kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye.
Ku rundi ruhande, Arsenal isa nk’ikomeje urugendo iyoboye shampiyona ku rutonde rw’agateganyo. Kugeza ubu imaze kugira amanota 29, ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Premier League. Ikaba ikurikiwe n’ikipe ya Chelsea ku manota 23, bityo ikaba igifite icyuho cy’amanota atandatu.
Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Bwongereza bavuga ko imikinire ya Arsenal iri gutanga indi sura nshya y’ikipe ishaka igikombe nyuma y’imyaka myinshi ihatana. Mikel Arteta we avuga ko nta gihindutse uretse gukomeza imyitozo no kwicungira umutekano mu mikinire y’ikipe. Intsinzi ikomeje gushyira Arsenal mu mwanya mwiza wo guhatanira igikombe, mu gihe Spurs yo ikomeje gushaka uko yakwisuganya.
















