Ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani iragaragaza icyizere gikomeye cyo kurangiza ibiganiro byo gusinyisha Jadon Sancho ndetse na Leon Bailey mu minsi ya vuba. Amakuru ava mu binyamakuru byegereye ubuyobozi bwa Roma avuga ko kuri ubu nuko ikipe ya Manchester United ifite icyifuzo “gihagije kurusha ibindi” cy’agaciro ka miliyoni 20 z’amapawundi, mu buryo bwa loan (gutizwa) ariko harimo n’amasezerano yo kugura burundu (obligation to buy) mu gihe cyagenwe.
Uyu mugambi urimo kugaragara nk’uwakunzwe cyane n’ikipe ya Manchester United, kuko n’ubwo hari andi makipe yari yerekanye ubushake bwo kugura Sancho, nta na kimwe cyari cyashyize ku meza amafaranga cyangwa amasezerano arusha aya Roma kubahiriza inyungu za United.
Ku rundi ruhande, ikipe ya Roma yamaze kugirana ibiganiro n’itsinda rihagarariye Sancho ku bijyanye n’imishahara n’ibindi bigenerwa umukinnyi.
Abo ku ruhande rwa Sancho bavugana neza n’abo mu Butaliyani, ndetse umwuka uri hagati y’impande zombi urerekana ko hari icyizere cyo kurangiza amasezerano bidatinze.
Icyakora, AS Roma ntiyahagarariye kuri Sancho gusa. Ubuyobozi bwayo burimo no kuganira ku buryo bwo gusinyisha Leon Bailey, umukinnyi w’umuhanga wo ku ruhande rw’ibumoso ukomoka muri Jamaica, kuri ubu ukinira Aston Villa yo mu Bwongereza.
Amakuru arerekana ko Bailey atazaba ari “plan B” mu gihe Sancho ataboneka, ahubwo intego ya Roma ni ukugura bombi, bakaba bashobora gutangirana umwaka mushya wa shampiyona bafite impande zombi zifite umuvuduko, ubuhanga, n’ubushobozi bwo guhindura umukino nkuko biteganywa.
Abasesenguzi bavuga ko iyo Roma yabona aba bakinnyi bombi, byaba ari intambwe ikomeye mu guhangana mu marushanwa akomeye nka Serie A no mu mikino y’i Burayi. Ubuyobozi bwa Roma burasabwa kurangiza vuba aya masezerano mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha rifunga, kugira ngo bitaba nka cya gisiga kireba inyama, ariko ntacyo cyazikoraho!

