Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bitoroshye nyuma y’imikino itatu yikurikiranya itabasha kubona intsinzi, ibintu bitangiye guteza impungenge mu bafana bayo.
Mu ijoro ryashize tariki ya 23 Ugushyingo 2025, Real Madrid yanganyije n’ikipe ya Elche ibitego 2-2, umukino wari witezweho byinshi ariko ukarangira nta gihindutse. Uyu mukino wari ukurikiye uwindi nabwo ikipe y’i Madrid yanganyijemo na Real Vallecano ubusa ku busa (0-0), bikomeza gutuma ikomwa mu nkokora mu rugendo rwayo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espaigne ‘La Liga’.
Mbere y’iyo mikino ibiri inganya, Real Madrid yari yatsinzwe na Liverpool igitego 1-0 mu irushanwa rya UEFA champions League, bituma mu mikino itatu yose iheruka, ibasha gukusanyamo amanota abiri gusa mu icyenda yashobokaga.
Si ikipe gusa iri mu bibazo, kuko na rutahizamu wabo, Kylian Mbappé, amaze imikino itatu adatsinda ni bimwe mu bintu bitari bisanzwe kuri rutahizamu wabo wari witezweho byinshi muri uyu mwaka.

Ibi byose bituma hibazwa niba Real Madrid iri gushakisha umuti w’ikibazo cy’ukuntu bari gutakaza amanota cyane. Abakunzi bayo bategereje kureba niba mu mikino iri imbere izasubira ku murongo wayo nkuko byari bisanzwe.















