Imirwano yo gusubiranamo hagati y’umutwe wa Mai-Mai Biroze-Bishambuke yabereye muri secteur ya Lelenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, teritwari ya Fizi, yasize abasirikare benshi bishwe, barimo n’umukomanda warashwe umurambo we ukajugunywa mu mugezi.
Nk’uko byatangajwe nabamwe mu baturage bahaturiye mu butumwa batanze n’abaturage, ahabereye iryo rasana, bavuze ko ikibazo cyavutse hagati y’abarwanyi bo kwa Col. Ngomanzito.
Ubutumwa bugira buti: “Si ibintu! Mai Mai zasubiranyemo. ku wa Gatandatu bashinguye abayobozi babo babiri.”
Ubu butumwa bwongeraho ko uwo munsi ku mugoroba barashe komanda wareberaga ahitwa Gitumba, umurambo we bawujugunya mu ruzi. Amakuru yizewe yemeza ko iyi mirwano yo gusubiranamo yakurikiye indi yabaye i Gasiro, aho hari habayeho gushyamirana biturutse ku mafaranga uyu mutwe wa Biroze-Bishambuke wakusanyaga ku isoko rya kane.
Bivugwa ko ubwo hatangiraga kurasana, barashe umukobwa ufitanye isano ya bugufi na Col. Ngomanzito, bikavamo igikorwa cyo kwihorera cyahitanye undi muyobozi na komanda batayo.
Iyo mirwano yahise ikomeza mu Gitumba aho imbunda ziremereye n’izoroheje zumvikanaga cyane ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.
Amakuru ataragenzurwa neza avuga ko Col. Ngomanzito yaba yarahamagajwe i Uvira ngo asobanure icyateje iryo subiranamo, aho bivugwa ko yagiyeyo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu.
