Angelina Jolie, yambaye Elie Saab, yageze ku bihembo bya Critics Choice Awards i Santa Monica, California, ku ya 7 Gashyantare.
Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera inkongi z’imiriro zashegeshe Los Angeles mu kwezi gushize, ibihembo bya Critics Choice Awards byaraye bibaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Ibi birori byabereye muri Barker Hangar i Santa Monica, hafi y’akarere ka Pacific Palisades kaherutse kwibasirwa n’inkongi. Kuri iyi nshuro, umuhango wabaye ku wa Gatanu nimugoroba, bitandukanye n’uko bisanzwe bigenda. Byongeye, umuhango wo gutambuka kuri Red carpet wari usanzwe ugaragara kuri televiziyo warakuweho.
N’ubwo byari uko bimeze, abitabiriye ibi birori babukereye mu myambarire idasanzwe. Nk’uko byagenze mu bihembo bya Grammys biherutse, higanjemo amakanzu y’ ibara ry’umukara no kwiyoroshya mu myambarire. Cynthia Erivo (yambaye imyenda ya mashini y’umukara yateguwe na Armani Privé) na Naomi Watts (mu kanzu ya satin y’umukara ya Prada) bari mu bitabiriye bahisemo iryo bara.
Abagabo na bo bagaragaye muri uwo mwenda w’umukara, aho nka Randall Park na Ewan McGregor bambaye amakositimu y’umukara n’imipira y’imbere nayo y’umukara.
Ariko kandi, hari abagaragaje ibara n’ishashagirana mu myambarire yabo. Lupita Nyong’o yagaragaye mu kanzu ya Chanel yakozwe byihariye, yari ifite igice cyo hejuru gifite indabo z’amabara menshi cyagaragaraga binyuze mu tulle y’umukara. Ahandi, Zoe Saldaña na Moeka Hoshi, umunyamideli n’umukinnyi wa filime muri “Shōgun,” bashimishije benshi mu makanzu atukura. Angelina Jolie na Ariana Grande na bo banyuze benshi mu makanzu y’ibara rya nude, aho Jolie yari yambaye Elie Saab naho Grande akambara Dior.
Reba hasi bimwe mu myambarire myiza yabonetse kuri iyi Red carpet.