Nyuma yo kwitwara neza mu mikino amaze gukina, by’umwihariko mu mukino baheruka guhuramo na Benfica, ikipe ya FC Barcelona n’abatoza bayo bishimiye umusaruro wa Wojciech Szczesny ndetse bakaba bifuza kumuganiriza ngo asinye andi masezerano.
Uyu munyezamu ukomoka mu gihugu cya Pologne, yaje mu ikipe ya FC Barcelona nyuma y’igihe gito asezeye gukina ruhago. FC Barcelona yaramwegereye, maze yemera kugaruka kubera ikibazo cy’imvune umunyezamu wa mbere yari yagize, cyamumaranye season yose.

Mu gihe benshi bibazaga niba Szczesny azagaruka ku rwego rwo hejuru nyuma yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru, yagaragaje ko agifite ubushobozi bwo kuba mu kiciro cy’abanyezamu bakomeye ku Isi. Imikino ye myiza muri shampiyona no mu marushanwa y’i Burayi yatumye abafana ba Barcelona bamwibonamo, ndetse bamwe batangira gusaba ko yaguma mu ikipe igihe kirekire.
Ubuyobozi bwa FC Barcelona, bufatanyije n’abatoza, burashaka kugirana ibiganiro na Szczesny kugira ngo bagire icyo bumvikana ku hazaza he.
Nubwo yari yafashe umwanzuro wo guhagarika gukina, yongeye kugaruka yitwara neza, ndetse ubunararibonye bwe buragaragara mu buryo ayobora ubwugarizi.
Ikibazo gihari ni uko atari we munyezamu muto, kandi ikipe ishobora gushaka kwiyubaka irambiranye ku basore bakiri bato. Icyakora, ubunararibonye bwe bwashimishije abatoza ndetse n’abandi bakinnyi, kuko yazanye ituze mu bwugarizi bw’ikipe.
Niba yemeye kongera amasezerano, byaba ari inkuru nziza kuri FC Barcelona, ariko niba yifuza kongera gusubira mu kiruhuko, iyi shampiyona izaba ari uburyo bwiza bwo kurangiza neza umwuga we.
Ese Wojciech Szczesny azaguma i Camp Nou? Cyangwa iyi shampiyona niyo izaba isoza burundu urugendo rwe nk’umukinnyi? Ibi bizamenyekana mu minsi iri imbere.
