Imirambo y’abasirikare b’igihugu cy’Afurika y’Epfo baguye ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yacyuwe mu gihugu cyabo nyuma yo kunyuzwa ku mupaka wa La Corniche uhuza Goma na Rubavu.
Iyi mirambo yavanywe mu mujyi wa Goma n’imodoka za Loni, aho yagejejwe ku butaka bw’u Rwanda kugira ngo ikomeze urugendo rwayo isubizwa iwabo.
Aba basirikare bari boherejwe muri Kongo mu rwego rwo gufatikanya n’ingabo za DRC FARDC kugira bahangane na M23. Inkuru y’urupfu rw’aba basirikare yasakaye vuba, ikaba yarateye agahinda gakomeye mu gihugu cyabo no mu miryango yabo yari ibategereje.
Biteganyijwe ko imihango yo gusezera kuri iyi mirambo izakorwa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, aho abayobozi bakuru b’ingabo ndetse n’abahagarariye leta bazatanga icyubahiro cyabo bwa nyuma kuri aba basirikare baguye ku rugamba.
Mu gihe u Rwanda rwari ruciyeho iyi mirambo, ubuyobozi bw’iki gihugu bwagaragaje ko rwifatanyije n’Afurika y’Epfo mu kababaro, kuko urupfu rw’umusirikare ari igihombo gikomeye ku gihugu cye n’umuryango we muri rusange.
