Amakuru aturuka i Nyangenzi muri teritware ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ku wa mbere w’iki cyumweru hiriwe imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ririmo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Nk’uko ayo makuru abitangaza, iyo mirwano yatangiye saa mbiri za mu gitondo (8:00 AM) ikomeza kugeza saa moya n’igice z’ijoro (7:30 PM), isaha yo muri Minembwe na Bukavu.
Iri huriro ry’ingabo za Congo ryatangaje ibi bitero byaturutse ku mpande enye zitandukanye, zose zigana ku gace ka Nyangenzi kari mu maboko y’umutwe wa AFC-M23 kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri.
Inzira uko ari enye zagabweho ibitero harimo iya Kaliveli, aho ingabo za Leta zaturutse mu misozi igana i Mushyenyi, n’iya Businga iri ku ruhande rwa Ngomo werekeza Uvira.
Indi nzira ni iya Weza, ahari ikigo cy’ishuri ry’Itorero Gatolika, ndetse n’iya Kalengera, yinjira mu misozi miremire ya Nyangenzi.
Iyi mirwano yakoreshejwemo imbunda ziremereye n’izito, harimo n’amasasu yumvikanaga muri kilometero nyinshi uvuye aho imirwano yari iri kubera.

Bivugwa ko AFC-M23 yashoboye gusubiza inyuma ingabo za Leta, ikazisunikira kure ya centre ya Nyangenzi, ahabarirwa intera iri hagati ya kilometero 10 na 15.
Nubwo nta tangazo ryemewe ryatanzwe n’impande zombi ku byabaye, amakuru y’ibanze avuga ko hari abarwanyi ba Wazalendo bishwe, babarirwa mu mirongo, mu gihe abakomeretse bo barenga magana abiri.
Ku ruhande rw’abaturage, ntawigeze ahunga, ariko ibikorwa by’ubucuruzi byari byarahagaze ku munsi w’ejo, bikaba byongeye gusubukurwa kuri uyu wa kabiri.
Ibi ni ibitero bya kane AFC-M23 isubijeyo ingabo za Leta kuva yigarurira aka gace. Kugeza ubu, AFC ikomeje kwihagararaho kuri Nyangenzi no mu tundi duce twegeranye, mu gihe Leta ya RDC ikomeje gushaka kugarura ako gace mu maboko yayo.
Intambara ikomeje kugenda ifata indi ntera, bigaragaza ko umutekano w’aka karere ukomeje kuba muke kandi ushobora gukomeza kuzamba mu gihe nta gisubizo cya politiki kiraboneka.