Amakuru aturuka mu Rugezi aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu havyukiye imirwano ikaze hagati y’impande zihanganiye muri kariya gace. Ni nyuma y’uko ku munsi w’ejo ku wa gatanu habaye imirwano yahuje umutwe wa Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iryo huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi (FDNB), n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.
Aba bose bashinjwa na Twirwaneho na M23 kugira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema mu Burasirazuba bwa Congo.
Kasuku Media yamenye ko iyo mirwano yatangijwe n’ingabo za Leta ya Congo, ubwo zagabaga ibitero ku ngabo za Twirwaneho na M23 mu bice by’i Rugezi basanzwe bagenzura.
Aho hantu harimo ibice bya Mundegu, ku w’Ihene na Nyakirango, ahabereye imirwano ikaze. Twirwaneho na M23 ngo bahanganye n’iryo huriro, bararisubiza inyuma kugeza ubwo baryambuye uduce rwarimo harimo n’utwo mu gace ka Gasiro aho ryari ryarahungiye nyuma y’uko Twirwaneho na M23 bafashe Rugezi mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Nubwo Twirwaneho na M23 batsinze bikomeye izo ngabo za Leta n’abafatanyije na zo, biragaragara ko izo ngabo zitacitse intege, kuko zakomeje kugerageza gusubira mu duce zari zarirukanywemo.
Ibyo nibyo byatumye imirwano isubukurwa, aho buri ruhande rwazindukiye mu bushamirane. Ingabo za Leta n’abo bafatanyije baherereye mu duce twa Gasiro, naho Twirwaneho na M23 bakaba bakiri mu duce bagenzura twa Rugezi.
Imirwano yatangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo ikomeza kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita. Amakuru amwe avuga ko n’ubwo habayeho kurasana, ingabo za Leta zarashe amasasu menshi atagize icyo amaze. Gusa haracyari impungenge z’uko imirwano ishobora kongera ku isaha ku isaha.