Nyuma y’imirwano ikomeye iheruka kubera mu misozi ya Nyangenzi muri teritware ya Walungu, ndetse no mu gace gaherereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu ho muri teritware ya Kabare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane taliki 17 Nyakanga 2025, hongeye kubura indi mirwano ikaze, yabereye mu bice bitandukanye by’iyi teritware ya Kabare.
Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo iyi mirwano yadutse, aho impande zari zihanganye ari ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na Wazalendo.
Ubuhamya bwahawe kuri Kasuku Media bugira buti: “Imirwano ikaze yadutse mu duce twa Cirumba, Mudata na Kajege, utu duce twabereyemo iyo mirwano duherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Bukavu.”
Amakuru akomeza avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo ari ryo ryagabye ibyo bitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko nyuma rikirukanwa.
Ati: “Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko uwo mutwe wabashubije inyuma.”
Biravugwa ko imirwano igikomeje, ndetse hakomeje umugambi wa Leta wo kongera kwigarurira ibice yambuwe birimo umujyi wa Bukavu n’uwa Goma.
Muri icyo gihe kandi, umutwe wa Twirwaneho washyize itangazo hanze, uvuga ko ingabo z’u Burundi zagose ibice bituwe n’Abanyamulenge, mu rwego rwo kubarimbura.
Ibice bivugwa ko byagoswe birimo Rurambo, Mikenke, Rugezi ndetse n’ibindi bice biri mu misozi ya Mulenge, Kivu y’Amajyepfo.
Uwo mutwe wa Twirwaneho usanzwe ukorana bya hafi na M23, wavuze ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho, kandi ko nugerageza kuwugabaho ibitero cyangwa guhungabanya abaturage bazirwanaho uko byagenda kose.
