Mu gace ka Rugezi, giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, habyukiye imirwano ikomeye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025. Iyo mirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ya Twirwaneho ifatanyije n’uwa M23.
Imirwano yatangiye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ikaba irimo kubera mu duce twa Sabune, Nyakirango na Didas mu Rugezi.
Umwe mu batangabuhamya yavuze ati: “Hano mu Rugezi umwanzi yateye kandi. Ari gushyiramo akabaraga ngo ahafate.” Yongeraho ko “Ku mugoroba yari yagarutse nabwo, yari yashatse gushyiramo akabaraga afata n’aka gace ko kwa Sabune.”
Ubuhamya bwe bugaragaza ko intambara irimo gukomeza gukara ku mpande zombi, nubwo FARDC n’abo bafatanyije batangiye gusubira inyuma.
Ati: “FARDC n’abambari bayo nubwo intambara ikirimo ariko batangiye kurwana basubira inyuma.”
Iyi mirwano yasubukuwe nyuma y’uko ku munsi wabanje kuwa mbere habaye indi mirwano ikomeye, cyane cyane ku musozi wa Nyakirango no mu duce duhana imbibi na Gasiro na Rugezi.
Muri iyo mirwano, Twirwaneho ifatanyije na M23 bashoboye gusunika ingabo za Leta harimo FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, bakabirukana muri ako gace.
Ku mugoroba w’uwo munsi, ihuriro ry’ingabo za Leta ryagerageje kugaruka n’imbaraga, rifata kwa Sabune, ariko ntibyatinze kuko bivugwa ko Twirwaneho na M23 bakiriye abasirikare benshi baturutse mu Minembwe, bazanye n’ibikoresho bikomeye bya gisirikare.
Iyi mirwano ibaye mu gihe hari amakuru avuga ko Leta ya Congo yaba ifite umugambi wo kongera kwigarurira igice cya Minembwe, n’ibibuga by’indege byaho birimo icyo ku Kiziba (Minembwe Airport) n’icya Mikenke.
Hari kandi amakuru ko muri Rugezi hagejejwe ingabo za Leta zivuga Ikinyarwanda, n’itsinda ry’abasirikare b’abamudahusha (snipers) baturutse i Kalemie, muri Tanganyika. Abandi bagaragara ku nkengero za Point Zero, aho bivugwa ko bategura ibitero ku gice cy’ikirere cya Minembwe.
Nubwo bimeze bityo, ingabo za Leta ziri gukomeza gusunikwa, kuko mu gihe gito gishize zambuwe uduce zari zimaze gufata, kandi zimwe mu ngabo zazo zikaba zatangiye guhungira mu duce twa Gasiro na Matanganika.
