Nyuma y’uko umunyamidelikazi, Alliah Cool, yagaragaye ari kugaragaza imodoka ifite agaciro karenga miliyoni 200 Frw, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa byinshi. Hari abamushimye bamwita intwari y’abagore bafite umurava, abandi bakabifata nk’ukwishongora no kwiyemera.
Mu bavuze kuri iyi modoka harimo umunyamakuru DC Clement, wanditse amagambo ku mbumbuga nkoranyambaga ze nk’aho agambiriye kumucyurira. Ati: “Aho kwitwa umukire ufite imodoka y’Inkongomani nakitwa umukire i Nyarugenge nifitiye imodoka ya ‘caterpillar’ yanjye yambaye purake y’inyarwanda. Ndakubwiza ukuri ko igitutu cyo kwemeza abantu kizahitana benshi.”
Ibi byatumye Alliah Cool atuza ariko nyuma y’amasaha make, yandika ubutumwa burebure asubiza Clement mu buryo bwuje ubwenge n’ubupfura.
Yavuze ko kuba yarabaye mu Rwanda bitari amahitamo ye, ahubwo ari amateka y’umuryango we ukomoka muri Congo, wigeze kubuzwa uburenganzira. Yakomeje ashimira cyane u Rwanda rwabakiranye n’urukundo.
Mu magambo ye yagize ati: “Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakurira, kuhakorera, kuhatura no kuhatungira mu mahoro n’umutekano usesuye. Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga, ubwitange n’amaraso y’abasore n’inkumi za M23 (Nzahora nshimira iteka).”
Yongeyeho ko abantu bakwiye kumenya gutandukanya ibintu: “Wakina n’ibindi ariko ntiwakina n’inkomoko y’umuntu. Ubutaha mujye mukina indi mikino.”
Alliah yasozaga agaragaza ko agaciro k’ikintu katagaragarira aho katurutse, ati: “Imodoka nubwo wayitungira mu gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibaza ko Congo ari yo igomba gutuma ikintu gita agaciro.”
Ibi byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira nk’umugore uzi icyo ashaka kandi wifitiye icyizere, abandi bavuga ko amagambo ye arimo ishema rirenze. Ariko abamukurikira bavuga ko Alliah Cool ari umwe mu bantu bazi kwisobanura mu buryo buciye bugufi, kandi atabangamira igihugu yakuriyemo u Rwanda ahubwo akigaragaza nk’ufite amateka yihariye y’abakomoka mu bihugu byombi.
