Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Afrique, yatangaje ko indirimbo ye “Agatunda” ari yo yamuhesheje izina rikomeye mu muziki, ariko anasobanura impamvu yatumye akuramo Melissa, umukobwa wagaragaraga mu iyo ndirimbo yatumye amenyekana.
Mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru, Afrique yavuze ko iyi ndirimbo ari urufunguzo rwamufunguriye amarembo menshi mu muziki, ndetse ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kumufasha kumenyekana mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyane cyane muri Uganda aho yahawe amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye ndetse akanamenyana n’abandi bahanzi bakomeye muri icyo gihugu.
Yagize ati: “Agatunda niyo ndirimbo yatumye izina ryanjye rimenyekana, imiryango irafunguka, ngera ku rwego nari ntaratekereza mbere. Ni indirimbo yanshyize ku ikarita y’abahanzi bo mu karere.”
Nubwo ari indirimbo yamugiriye akamaro gakomeye, Afrique yaje gufata icyemezo cyo gukuramo amashusho ya Melissa, umukobwa wagaragaraga muri video yayo ya mbere.
Yavuze ko impamvu yabimuteye ari uko yashakaga guha iyo ndirimbo isura nshya, yirinda gukomeza kuyihuza n’uwari uyigaragaramo kubera impamvu ze bwite z’abahanzi.
Ati: “Hari abantu benshi bambazaga impamvu nakuyemo Melissa mu mashusho mashya. Ni icyemezo cyanjye nk’umuhanzi, nabikoze nshaka guha indirimbo isura nshya, ndetse n’ubu ndayikunda cyane ariko sinifuzaga ko ihora ihujwe n’amateka y’umuntu umwe. Hari n’andi masomo nagiye mvana muri iriya ndirimbo nk’umuhanzi ugikura.”
Afrique yanasobanuye ko iyo ndirimbo atari iy’urukundo gusa, ahubwo ko yanditswe igamije kugaragaza uburyo umuntu ashobora gukunda icyo afite, akakibungabunga.
Yavuze ko ‘Agatunda’ yashushanyije igisobanuro cy’urukundo rufite intego n’agaciro, bityo kuba yarahisemo kuyihindurira isura mu mashusho bigendanye no gukura kwe mu muziki no gushaka kuyihesha icyerekezo gishya.
Uyu muhanzi amaze gusohora izindi ndirimbo zigenda zikundwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga no ku ma radiyo yo mu Rwanda no hanze yarwo. Akomeje gutegura ibitaramo bitandukanye, anavuga ko afite imishinga mishya izatangazwa vuba.
