• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imikino

Impamvu Sergio Ramos agiye kuzajya yambara nimero 93 mu kipe ya CF Monterrey

Nimero y’ubwiza bw’intwari: Sergio Ramos yibukije abafana ba Real Madrid igihe cy’amateka.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
February 7, 2025
in Imikino
0
Impamvu Sergio Ramos agiye kuzajya yambara nimero 93 mu kipe ya CF Monterrey
0
SHARES
8
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Myugariro w’umunya-Espagne Sergio Ramos yamaze kwerekeza mu ikipe ya CF Monterrey yo muri Mexico, aho agiye kuzajya akina yambaye nimero 93. Iyi si nimero yatoranyije gutyo gusa, kuko ifite inkomoko ku mateka yihariye mu buzima bwe no mu mateka ya Real Madrid.

Mu myaka igera kuri 11 ishize, ubwo Real Madrid yegukanaga igikombe cya UEFA Champions League cya 10 (La Décima), ni Ramos wagize uruhare rukomeye mu gufasha iyi kipe gutwara icyo gikombe. Abakunzi ba ruhago ntibashobora kwibagirwa umukino wa nyuma wabereye i Lisbon muri Portugal ku itariki ya 24 Gicurasi 2014, aho Real Madrid yahuye na mukeba wayo Atletico Madrid.

Muri uwo mukino, Atletico Madrid yayoboye uwo mukino igihe nyuma y’igitego cya Diego Godín, cyabaye nk’icyashyize iherezo ku nzozi za Real Madrid zo kwegukana La Décima.

Nyamara, mu minota ya nyuma y’umukino, Sergio Ramos yaje kuba umucunguzi w’ikipe. Ku munota wa 90+3’, ku mupira watewe neza na Luka Modric kuri koruneri, Ramos yatsinze igitego cy’amateka n’umutwe, Real Madrid iba yishyuye gutyo bahita binjira mu minota 30 y’inyongera ibyitwa (extra time).

Sergio Ramos yaje kuba umucunguzi w’ikipe, ku munota wa 90+3’, ku mupira watewe neza na Luka Modric kuri koruneri, Ramos yatsinze igitego cy’amateka n’umutwe, Real Madrid iba yishyuye gutyo bahita binjira mu minota 30 y’inyongera ibyitwa (extra time).

Muri iyo minota y’inyongera, Real Madrid yabonye ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Gareth Bale, Marcelo, na Cristiano Ronaldo, maze itsinda Atletico Madrid ibitego 4-1, yegukana Champions League ya 10 mu mateka yayo.

Uwo munota wa 93 wabaye uw’ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Real Madrid, uba ikimenyetso cy’ubutwari n’umurava wa Ramos mu kibuga.

Kubera iyo mpamvu, Sergio Ramos yahisemo kwambara nimero 93 muri CF Monterrey nk’ikirango cy’ayo mateka yanditse muri ruhago.

Abafana ba Real Madrid ntibashoboye guhisha amarangamutima yabo nyuma y’aya makuru, kuko iyi nimero ibibutsa ibihe byiza batsinda Atletico Madrid muri uwo mukino utazibagirana.

Nubwo Ramos yerekeje muri Amerika ya ruguru, amarangamutima ye aracyari hamwe na Real Madrid, kandi abakunzi ba Hala Madrid bazahora bamwibukira ku butwari bwe. Nimero 93 si umubare usanzwe kuri Ramos; ni urwibutso rw’ubutwari bwe n’uburyo yabaye igikoresho cy’intsinzi ya Real Madrid mu mateka yayo.

Sergio Ramos yahisemo kwambara nimero 93 muri CF Monterrey nk’ikirango cy’ayo mateka yanditse muri ruhago.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Chameleone yagaragaje urukumbuzi afitiye i Nyamirambo, aho yatangiriye urugendo rwe rw’umuziki

Next Post

Imirambo y’ingabo z’Afurika y’Epfo zaguye ku rugamba muri Kongo yatahutse inyujijwe mu Rwanda

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Imirambo y’ingabo z’Afurika y’Epfo zaguye ku rugamba muri Kongo yatahutse inyujijwe mu Rwanda

Imirambo y'ingabo z'Afurika y'Epfo zaguye ku rugamba muri Kongo yatahutse inyujijwe mu Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Imbwa zirwaniye igufwa, Gitumba ihinduka ituro ry’imirambo

Imbwa zirwaniye igufwa, Gitumba ihinduka ituro ry’imirambo

June 30, 2025
Indege ya PAMU yahushije Kiziba, igwa Gishigo

Indege ya PAMU yahushije Kiziba, igwa Gishigo

June 30, 2025
Ruhago mu Rwanda: Amateka kuva mu myaka ya za 1930 kugeza ubu

Ruhago mu Rwanda: Amateka kuva mu myaka ya za 1930 kugeza ubu

June 27, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Imbwa zirwaniye igufwa, Gitumba ihinduka ituro ry’imirambo

Imbwa zirwaniye igufwa, Gitumba ihinduka ituro ry’imirambo

June 30, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com