Myugariro w’umunya-Espagne Sergio Ramos yamaze kwerekeza mu ikipe ya CF Monterrey yo muri Mexico, aho agiye kuzajya akina yambaye nimero 93. Iyi si nimero yatoranyije gutyo gusa, kuko ifite inkomoko ku mateka yihariye mu buzima bwe no mu mateka ya Real Madrid.
Mu myaka igera kuri 11 ishize, ubwo Real Madrid yegukanaga igikombe cya UEFA Champions League cya 10 (La Décima), ni Ramos wagize uruhare rukomeye mu gufasha iyi kipe gutwara icyo gikombe. Abakunzi ba ruhago ntibashobora kwibagirwa umukino wa nyuma wabereye i Lisbon muri Portugal ku itariki ya 24 Gicurasi 2014, aho Real Madrid yahuye na mukeba wayo Atletico Madrid.
Muri uwo mukino, Atletico Madrid yayoboye uwo mukino igihe nyuma y’igitego cya Diego Godín, cyabaye nk’icyashyize iherezo ku nzozi za Real Madrid zo kwegukana La Décima.
Nyamara, mu minota ya nyuma y’umukino, Sergio Ramos yaje kuba umucunguzi w’ikipe. Ku munota wa 90+3’, ku mupira watewe neza na Luka Modric kuri koruneri, Ramos yatsinze igitego cy’amateka n’umutwe, Real Madrid iba yishyuye gutyo bahita binjira mu minota 30 y’inyongera ibyitwa (extra time).

Muri iyo minota y’inyongera, Real Madrid yabonye ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Gareth Bale, Marcelo, na Cristiano Ronaldo, maze itsinda Atletico Madrid ibitego 4-1, yegukana Champions League ya 10 mu mateka yayo.
Uwo munota wa 93 wabaye uw’ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Real Madrid, uba ikimenyetso cy’ubutwari n’umurava wa Ramos mu kibuga.
Kubera iyo mpamvu, Sergio Ramos yahisemo kwambara nimero 93 muri CF Monterrey nk’ikirango cy’ayo mateka yanditse muri ruhago.
Abafana ba Real Madrid ntibashoboye guhisha amarangamutima yabo nyuma y’aya makuru, kuko iyi nimero ibibutsa ibihe byiza batsinda Atletico Madrid muri uwo mukino utazibagirana.
Nubwo Ramos yerekeje muri Amerika ya ruguru, amarangamutima ye aracyari hamwe na Real Madrid, kandi abakunzi ba Hala Madrid bazahora bamwibukira ku butwari bwe. Nimero 93 si umubare usanzwe kuri Ramos; ni urwibutso rw’ubutwari bwe n’uburyo yabaye igikoresho cy’intsinzi ya Real Madrid mu mateka yayo.
