Kenshi duhoberana twishimye, tubabaye cyangwa dushaka gutuza. Guhobera ni igikorwa cyoroheje ariko gifite imbaraga zitangaje mu mubano w’abantu no ku buzima rusange. Igihe ufashe undi muntu mu maboko, haba harimo ubutumwa bw’ukwemera, kugirirana impuhwe, n’urukundo.
Guhoberana bishobora gukoreshwa nk’uburyo bwo guhumuriza, kugaragaza ibyishimo, cyangwa gutanga inkunga y’amarangamutima.
Ubushakashatsi bwerekana ko guhoberana bituma umuntu yumva yishimye kandi afite umutekano. Si ibyo gusa kuko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza zitandukanye bwemeje ko guhoberana bigabanya umuvuduko w’amaraso, bikagabanya umunaniro, ndetse bikongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Abarwayi bamara igihe kirekire mu bitaro barushaho kugarura ubuzima neza iyo babonye ubwitabire n’ubugwaneza, nko guhoberwa kenshi.
Abahanga bavuga ko inyungu zo guhoberana zirenga gusa kuryoherwa ugira igihe uhobereye umuntu. Igihe uhobera inshuti yawe, uwo mubana, cyangwa uwo mukorana, bituma habaho kongera urwego rw’icyizere hagati yanyu.
Guhoberana kandi bikoresha umusemburo wa “oxytocin”, uzwi nk’imisemburo y’urukundo, ifasha mu kongerera umuntu ibyishimo n’ituze.
Mu buzima bwa buri munsi, dushobora guhura n’ibikomeretsa umutima cyangwa se ibihe bitwongerera umunaniro.
Guhoberana muri ibyo bihe bishobora kuba umuti wihuse kandi utagoye. Si byiza guhoberana gusa mu byishimo, ahubwo no mu bibazo bikomeye, guhoberana bishobora kugarura icyizere no guhumuriza uwo muri kumwe.

Byongeye kandi, guhoberera abana, ababyeyi, inshuti n’abo mukorana bituma habaho kubaka urukundo rurambye n’umubano ushingiye ku bumwe n’ineza. Abana bahabwa urugwiro binyuze mu guhoberwa bakura bafite icyizere kandi bazi kugaragaza amarangamutima yabo.
Mu gihe isi yihuta, abantu benshi babayeho mu bwigunge, n’amarangamutima y’abantu batitabwaho nk’uko byari bimeze mbere.
Niyo mpamvu guhoberana bishobora kuba igisubizo cyoroshye ariko cyubaka umuryango nyarwanda n’isi muri rusange.
Icyitonderwa: Guhoberana ntibivuze kubangamira abandi. Ni ingenzi kumenya igihe n’umwanya bikwiye, no kubahiriza amahame y’umuco, icyubahiro n’ubushake bw’uwo ugiye guhobera.
Niba ushaka kugira ubuzima bwiza, kuba umuntu wishimye kandi wubaka umubano ukomeye n’abandi, tangira none ushyire mu bikorwa imbaraga zo guhoberana. Ni ubuntu, ni byiza kandi birakiza!