Paris Saint-Germain yongeye kugaragaza ko idashaka gusigara inyuma mu gushaka impano zโejo hazaza, nyuma yo gutanga ku mugaragaro umushinga wโamasezerano ku mukinnyi ukiri muto Dro, uteganya gutandukana na FC Barcelona. Uyu mukinnyi wo hagati wโimyaka 18 ari mu bari kwifuzwa cyane ku mugabane wโu Burayi kubera impano idasanzwe nโimikinire ye itanga icyizere gikomeye.
Amakuru yizewe avuga ko PSG yatangiye ibiganiro mu ibanga rikomeye, ishaka kumwegukana ikoresheje ingingo yโigiciro cyo kumusohora mu masezerano (release clause) ingana na miliyoni 6 zโamayero. Ibi byatumye iyi kipe yo mu Bufaransa ishyira igitutu kuri Barcelona, ishobora gutakaza undi mukinnyi muto wayo mu gihe itaramuha amahirwe ahagije mu ikipe nkuru.
Dro azwiho kureba neza umukino no gutanga imipira itegura amahirwe, ibintu byatumye abasesenguzi bโumupira wโamaguru bamufata nkโahazaza heza hโuyu mukino. PSG ibona ko uyu mukinnyi ashobora kuba umusingi wโumushinga mushya wโigihe kirekire, cyane ko ikomeje gushora imari mu rubyiruko rufite ejo hazaza heza.
Ku ruhande rwa Dro, kuva muri Barcelona bishobora kuba amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo kwigaragaza ku rwego rwo hejuru, akazamura urwego rwe mu marushanwa akomeye nka Ligue 1 nโay’i Burayi. Abafana ba PSG bakomeje kuba maso, bategereje kureba niba iyi mpano izambuka igana i Paris, ikahashyira izina rye mu mateka mashya yโiyi kipe ikomeye.
Iyi nkuru ikomeje kuvugisha benshi, kandi mu minsi iri imbere ni ho hazamenyekana niba Dro azahitamo gutangira urundi rugendo rushya mu murwa mukuru wโu Bufaransa.















