Hafi y’ahazwi nko ku “Kirenge” mu Murenge wa Rusiga, mu Karere ka Rulindo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya Bisi ya kompanyi ya International. Iyo modoka yarenze umuhanda igwa mu kabande, bituma abantu bamwe bahasiga ubuzima naho abandi bakomereka bikabije.
Iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025. Bisi yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze, ariko igeze mu gace ka Rusiga, umushoferi yayitakarijeho ubuzima maze imodoka ihita isatira uruhande rw’umuhanda, irenga igwa mu kabande.
Umuvugizi wa Polisi y’u mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje iby’iyo mpanuka, avuga ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira kugira ngo bafashe abakomeretse ndetse banamenye umubare nyawo w’abo yahitanye. “Turacyakora iperereza kuri iyi mpanuka, ariko icyihutirwa ni ugutabara no kugeza inkomere kwa muganga,”
yagize ati: “Abaturage bari hafi aho bahise bihutira gutabara, bakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo bakure abantu mu modoka yangiritse cyane.
Abashinzwe umutekano n’inzego z’ubuzima bahise bahagera, bajyana inkomere ku bitaro bya Rulindo no ku bindi bigo nderabuzima biri hafi aho.
Nubwo icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana neza, bamwe mu bari aho bavuga ko bishoboka ko umuvuduko ukabije cyangwa ikibazo cy’imodoka gishobora kuba cyabaye intandaro. Polisi yatangaje ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye, ndetse inakangurira abatwara ibinyabiziga kwitonda no kugendera ku mategeko y’umuhanda.
Iyo mpanuka yongeye kubyutsa impaka ku mutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku modoka zitwara abagenzi hagati y’uturere.
Bamwe mu batuye muri ako gace basabye ko hakongerwa ibyapa biburira abatwara imodoka ahantu hateje ibyago nk’aha, ndetse hakongerwa ubugenzuzi bw’imodoka zitwara abagenzi.
Ubuyobozi bwashimangiye ko abantu bagize uruhare mu gutabara abakomeretse bagaragaje ubufatanye n’ubumuntu, bikaba ari ikintu cy’ingirakamaro mu gihe nk’iki cy’akaga. Abari hafi y’ahabereye impanuka bategereje amakuru yisumbuyeho ku mubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka ndetse n’icyemezo kizafatwa ku bijyanye n’iryo sanganya.
