Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umujyi wa Kampala muri Uganda wibasiwe n’imvura nyinshi yateje umwuzure, bigatuma ibikorwa bitandukanye bihagarara.
Iyo mvura yatangiye kugwa mu masaha y’ijoro ikomeza kugwa mu rukerera, byatumye ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kampala harengerwa n’amazi, bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ubucuruzi ndetse n’ubwikorezi.
Abaturage batuye mu bice bimwe na bimwe by’uyu mujyi, cyane cyane aho basanzwe bagira ibibazo by’imyuzure nka Bwaise, Kalerwe, Namuwongo, na Makerere, bavuga ko amazi yinjiye mu mazu yabo, yangiza ibintu byabo, harimo ibikoresho byo mu rugo n’ibicuruzwa by’abacuruzi.
Ibikorwa by’ubwikorezi na byo byagize ikibazo gikomeye kuko imihanda myinshi, cyane cyane iy’igitaka(nyabagendwa). Abagenzi benshi bagowe no kugera aho berekezaga, bamwe bakaba bahisemo kugenda n’amaguru cyangwa gutegereza ko amazi agabanuka.
Ibinyabiziga byinshi byagumye mu muhanda, aho bamwe mu batwara imodoka bavuga ko baparitse kugira ngo birinde ko ibinyabiziga byabo byakangirika.

Ku isoko ry’ibiribwa rya Kalerwe, bamwe mu bacuruzi bagaragaje ko imvura yatwaye ibicuruzwa byabo, bigatuma bahomba amafaranga menshi. Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Amazi yinjiye mu isoko, twabuze uko dukomeza gucuruza. Ndetse n’abaguzi ntibashobora kugera hano kuko umuhanda wose wuzuye amazi.”
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kampala bwatangaje ko buri gukorana n’inzego zishinzwe ubutabazi kugira ngo harebwe uko abaturage bafashwa, ndetse n’imihanda yangiritse ikosorwe vuba na bwangu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yavuze ko nta bantu baratangazwa ko bahitanywe n’iyo mvura, ariko abaturage basabwa kwitonda, kwirinda gukoresha imihanda iri mu manegeka, no kwimuka aho babona ko amazi ashobora guteza akaga.
Imvura nk’iyi imaze iminsi itera ibibazo bikomeye mu mujyi wa Kampala, aho usanga imyuzure yibasira ibice bitandukanye by’umujyi bitewe ahanini n’ibibazo by’imyubakire idafite uburyo buhamye bwo gukemura ibibazo by’amazi.
Abaturage basaba ko leta yashyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’imyuzure, harimo gutunganya ruhurura, gufasha abaturage kwimukira ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, no gushyiraho ingamba z’igihe kirekire zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Nk’uko Ikigo cy’Iteganyagihe cya Uganda kibitangaza, haracyari amahirwe ko imvura nk’iyi izakomeza kugwa mu minsi iri imbere, bityo abaturage basabwa gukomeza kwitwararika no kugira ingamba zo kwirinda ingaruka zayo.
