Imyaka itandatu irashize Isi yose iguye mu kantu, abakunzi b’umukino wa Basketball bakubiswe n’inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Kobe Bryant, icyamamare gikomeye mu mukino wa Basketball, we n’umukobwa we Gianna Maria-Onore Bryant. Byabaye ku wa 26 Mutarama 2020, umunsi wabaye ikimenyetso cy’akababaro ku bakunzi ba siporo n’abatari bake ku Isi yose.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo, mu Ntara ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace ka Calabasas. Indege ntoya (helicopter) bari barimo yagize impanuka ikomeye, ihitana abantu icyenda bose bari bayirimo, nta n’umwe warokotse. Muri abo, harimo Kobe Bryant wari ufite imyaka 41, n’umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13 y’amavuko, wari ufite impano idasanzwe muri Basketball.
Kobe Bryant yari icyitegererezo ku bakiri bato benshi, azwi cyane ku mateka akomeye yagize mu ikipe ya Los Angeles Lakers, aho yatwaye ibikombe bitanu bya NBA, akanahabwa ibihembo byinshi by’icyubahiro. Uretse kuba yari umukinnyi w’indashyikirwa, yari n’umubyeyi wuje urukundo, wagaragarizaga Isi yose ko siporo n’umuryango bishobora kujyana.
N’ubwo imyaka itandatu ishize, izina rya Kobe Bryant riracyumvikana mu mitima ya benshi. Umurage yasize wo kwitanga, gukunda akazi no kutiganyira uracyigisha abakiri bato, cyane cyane abakiri bato, ko inzozi zishoboka iyo ziherekezwa n’umurava n’indangagaciro nzima.
















