Imyaka itatu irashize umusobanuzi w’ikirangirire mu Rwanda, Nkusi Thomas, uzwi cyane ku izina rya Yanga, yitabye Imana. Uyu mugabo wamamaye mu gusobanura filime mu Kinyarwanda yitabye Imana ku itariki ya 17 Kanama 2022 azize uburwayi, aho yari arwariye muri Afurika y’Epfo. Yari afite imyaka 42.
Yanga yamenyekanye cyane mu myaka ya 2000 kugeza mu 2013, aho yatangije uburyo bwo gusobanura filime mu rurimi rwacu rw’Igihugu, ibintu byakundishije benshi ibikorwa bye. Abanyarwanda benshi bakuranye n’izo filime zisobanuwe, zituma habaho uburyo bushya bwo gusobanukirwa filime, kandi zigashimisha n’abatari basanzwe bakunda cinema.
Ubuhanga bwe bwatumaga benshi bamwumva nk’umuhanzi mu buryo bwe. Aho yinjiraga mu majwi y’abakinnyi, akabihuza n’imigani ndetse n’amagambo y’umwimerere, byatumaga filime iba urwenya, ikaba n’isomo. Ni yo mpamvu “Agasobanuye” ke kabaye ikirango cyamumenyekanishije hose.
Nyuma y’imyaka yo gusobanura filime, igihe cyarageze Yanga abivamo, ahitamo inzira nshya yo gukorera Imana. Yiyeguriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, atangira kumenyekana nk’umwigisha n’umuvugabutumwa. Benshi bemeza ko Yanga yahindutse urugero rwiza rwo kwiyegurira Imana nyuma y’ubwamamare yaramaze kugira.
Nubwo yitabye Imana hakiri kare, ibyo yakoze bizahora byibukwa. Abakunzi be baracyamuvuga nk’umugabo wahinduye uburyo abantu barebaga filime mu Rwanda, ndetse n’abo yahaye impamba y’ijambo ry’Imana.
Imana ikomeze kumuruhuriza mu mahoro, kandi izina rye rikomeze gusiga amateka mu mitima y’abanyarwanda n’abakunzi b’umuco nyarwanda muri rusange.
