Abatavuga rumwe na Perezida Donald Trump ndetse n’umuherwe Elon Musk bateganya gukora imyigaragambyo ku wa Gatandatu izabera hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamagana ingamba za guverinoma zijyanye no kugabanya imirimo ya Leta, ubukungu, uburenganzira bwa muntu, n’ibindi bibazo bitandukanye.
Imyigaragambyo irenga 1,200 yiswe “Nimureke kubyivangamo!” (Hands Off!) yateguwe n’amatsinda arenga 150 arimo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, amashyaka y’abakozi, abaharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina (LGBTQ+), abasirikare bavuye ku rugamba, ndetse n’abaharanira amatora adafifitse. Iyo myigaragambyo iteganyijwe kubera i Washington D.C. kuri National Mall, ku biro by’inteko zishinga amategeko mu turere dutandukanye, ndetse no mu bice byose bigize Leta 50 za Amerika.
Ibiro bya Perezida (White House) ntibyigeze bisubiza ubutumwa bwo kuri email bwabashakagaho igitekerezo ku bijyanye n’iyo myigaragambyo. Perezida Trump akomeje kwamamaza ingamba ze avuga ko ari izifitiye Amerika inyungu rusange.
Abigaragambya barimo kwamagana ibyemezo bya guverinoma ya Trump birimo kwirukana ibihumbi by’abakozi ba Leta, gufunga ibiro bya Social Security Administration, gusoza imikorere y’ibigo bimwe na bimwe, kwirukana abimukira, kugabanya uburenganzira bw’abihinduje ibitsina (transgender), ndetse no gukata inkunga ya Leta ku bigo n’imishinga y’ubuvuzi.
Elon Musk, umwe mu bajyanama ba Perezida Trump akaba n’umuyobozi wa Tesla, SpaceX, n’urubuga nkoranyambaga X, afite uruhare rukomeye mu kugabanya ingano ya guverinoma nk’umuyobozi w’Ikigo gishya cyiswe Department of Government Efficiency. Musk avuga ko ibyo akora bizigamira abasora miliyari nyinshi z’amadolari.